Umunyamideli ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda, Bashabe Catherine wamenyekanye ku izina rya Kate Bashabe yaciwe akayabo k’amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri z’amanyarwanda.

Bashabe Catherine wamenyekanye ku izina rya Kate Bashabe
Bashabe Catherine wamenyekanye ku izina rya Kate Bashabe

Uyu mukobwa ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda niwe washinze inzu y’imideli yitwa “Kabash Fashion House” izwiho kwambika ibyamamare binyuranye, ndetse akaba yarigeze kuba Miss MTN na Nyampinga wa Nyarugenge mu myaka yashize.

Bashabe Catherine wamenyekanye ku izina rya Kate Bashabe
Kate Bashabe niwe uhagarariye inzu y’imideli ya “Kabash Fashion House

Kuri ubu uyu mukobwa wibereye muri America yaciwe akayabo k’amafaranga miliyoni ebyiri z’u Rwanda azira gukubita akanakomeretsa abakobwa babiri.

Tariki ya 4 Nyakanga 2016 nibwo Kate Bashabe yafashwe na Polisi y‘u Rwanda aho yashinjwaga icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abakobwa babiri bagenzi be.

Nyuma y’amezi agera kuri cumi n’abiri akurikiranyweho icyaha cyavuzwe haruguru, imyanzuro y’urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama yemeje ko Kate Bashabe yaciwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 2,375,000 ndetse agatanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga ibihumbi 25,000.

Bashabe Catherine wamenyekanye ku izina rya Kate Bashabe
Bashabe yaciwe arenga miliyoni ebyiri azira gukubita no gukomeretsa

Aba bakobwa bivugwa ko Kate yakubise yabazizaga gufungura konti ya Instagram maze bagakwirakwizaga amafoto y’uyu mukobwa, ndetse bakanavuga amazina y’abagabo yaryamanye nabo.

Iyi mwanzuro yose yasomwe uyu mukobwa adahari dore ko amaze iminsi muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yari ahagarariwe n’umwunganizi we.

Bashabe Catherine wamenyekanye ku izina rya Kate Bashabe
Kate Bashabe yibereye muri Amerika

Bashabe Catherine wamenyekanye ku izina rya Kate Bashabe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU