Icyamamare Nimbona Jean Pierre ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Kidum Kibido Kibuganizo yakuriwe ingofero mu gitaramo cya Jazz Junction cyateguwe na Airtel cyaraye kibereye muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo kuri uyu gatanu tariki ya 30 Kamena 2017.

Jazz Junction ni kimwe mu bitaramo ngarukakwezi bihuruza imbaga nyamwinshi ije kwirebera aho abahanzi baririmba mu buryo bwa Live indirimbo zitandukanye.

Kuri iyi nshuro, iki gitaramo cyateguwe n’ikigo cy’itumanaho cya Airtel aho Kidumu yafatanyije n’amatsinda akunzwe kandi akomeye hano mu Rwanda nka Beauty for Ashes, Yemba Voice, na Neptune Band.

Itsinda rya Yemba Voice niryo ryatangije iki gitaramo baririmbira abantu mu buryo bwa Live hanyuma bakurikirwa n’itsinda rya Beauty for Ashes risanzwe riririmba indirimbo zihimbaza Imana maze abantu barafashwa.

itsinda rya Beauty for Ashes

itsinda rya Beauty for Ashes
itsinda rya Beauty for Ashes
Abagize Yemba Voice nabo baririmbye
Abagize Yemba Voice nabo baririmbye

 Neptune Band.
Neptune Band

Kidumu wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo niwe wakurikiye ku rubyiniriro maze yakiranwa urugwiro ubona ko abantu bamwishimiye cyane.

Mu ndirimbo ze yaririmbye harimo nka Umenikosea, Mapenzi, Haturudi Nyuma, na “Vimba Vimba” yari yasabwe na benshi aho yakuriwe ingofero.

Kidum aririmbira i Kigali muri Serena Hotel

Uretse izi ndirimbo ze, Kidumu yaririmbye indirimbo z’abahanzi batandukanye harimo iza Koffi Olomide nyinshi nka Ekotite, Etoille d’Etat n’izindi nyinshi.

Kidum aririmbira i Kigali muri Serena Hotel

Uyu mugabo yasoje igitaramo abafana bakimushaka cyane gusa arabihanganisha ababwira ko hazabaho undi munsi agakora ikindi gitaramo gikomeye, gusa aboneraho no kubashimira kubw’ubufatanye bamugaragarije.

Kidum yakuriwe ingofero I Kigali muri Serena Hotel

Kidum aririmbira i Kigali muri Serena Hotel

Kidum aririmbira i Kigali muri Serena Hotel

Kidum aririmbira i Kigali muri Serena Hotel

Kidum aririmbira i Kigali muri Serena Hotel

Kidum aririmbira i Kigali muri Serena Hotel

Kidum aririmbira i Kigali muri Serena Hotel

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU