Umutoza wa Rayon Sport, Massudi Djuma asezeye ku mugaragaro mu ikipe ya Rayon Sport nyuma yo gutsinda ikipe ya Azam FC ibitego bine kuri kabiri(4-2) akanayihesha igikombe cya Shampiyona.

Mu mukino wa gicuti waberaga kuri Sidate Regionale I Nyamirambo, aho ikipe ya Rayon yari yahuye n’ikipe ya Azama FC, umutoza Massudi Djuma atangaje ko asezeye ku mugaragaro mu ikipe ya Rayon Sport.

Masudi Djuma mu kiganiro agiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2017, yatangaje ko asezeye mu ikipe ya Rayon Sport kubw’impamvu ze mu gihe yari asigaranye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

Massudi Djuma yatangaje ko asezeye mu ikipe ya Rayon Sport
Massudi Djuma yatangaje ko asezeye mu ikipe ya Rayon Sport

Muri uyu mukino wa gicuti wahuje Rayon Sport na Azam FC, ikipe ya Rayon ibifashijwemo na  Shassir Nahimana, Muhire Kevin, Kwizera Pierrot, na Nshuti Savio ibashije gutsinda ibitego bine kuri bibiri bya Azam FC.

N.B: Massudi Djuma yatangaje ko nta kipe nshyashya afite

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU