Ngabo Medary wamenyekanye ku izina rya Meddy agiye gukorera ibitaramo bitandukanye mu gihugu cy’u Rwanda muri iyi mpeshyi.

Ngabo Medary uzwi ku izina rya Meddy agiye kuririmbira mu gihugu cy’u Rwanda
Ngabo Medary uzwi ku izina rya Meddy agiye kuririmbira mu gihugu cy’u Rwanda

Meddy yamenyekanye mu ndirimbo nka Burinde Bucya, Ntawamusimbura, Amayobera, Nasara n’izindi nyinshi ndetse akaba yaratowe mu bahanzi bagomba guhatanira ibihembo bya MTV aho yabarizwaga mu cyiciro cya  MTV Africa Music Award for Listener’s Choice.

Mu minsi ishize umuhanzi The Ben wajyanye na Meddy hanze yakoreye ibitaramo bitandukanye mu gihugu cy’u Rwanda maze arishimirwa cyane mu rwego rwo hejuru.

Kuri ubu amakuru yamaze kwemeza ko Meddy nawe agiye gukorera ibitaramo bitandukanye mu gihugu cy’u Rwanda akazasoreza ku gitaramo azafatanyamo na The Benahagana mu kwezi k’ Ukwakira

Umwe mu nshuti za hafi za Meddy yemereye umunyamakuru wa Touchrwanda ko Meddy agiye gutaramira mu Rwanda aho azanyura mu turere dutanu aritwo Musanze, Rubavu, Huye, Ngoma, na Kigali.

Meddy azanyura mu turere dutanu, hanyuma igitaramo cya nyuma agikorane na The Ben
Meddy azanyura mu turere dutanu, hanyuma igitaramo cya nyuma agikorane na The Ben

Igitaramo cya nyuma Meddy azakorera I Kigali biteganyijwe ko azagihuriramo na The Ben maze bakabyina intsinzi y’umuyobozi uzaba watsinze mu matora y’igihugu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU