Umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamenyekanye ku izina rya Meddy agiye kugaruka mu gihugu cy’u Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri itandatu yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamenyekanye ku izina rya Meddy agiye kugaruka mu gihugu cy’u Rwanda
Ngabo Medard Jobert wamenyekanye ku izina rya Meddy agiye kugaruka mu gihugu cy’u Rwanda

Meddy wakunzwe cyane mu ndirimbo nka Burinde Bucya, Ntawamusimbura, Nka Paradizo n’izindi nyinshi ari mu bahanzi bategerejwe kuzaririmba mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest.

Igitaramo cya Mutzig Beer Fest mu mwaka ushize bari batumiye umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria bakaba baragikoreye I Rugende.

Muri uyu mwaka, umuhanzi Meddy ukumbuwe n’abanyarwanda benshi niwe uzaririmba muri iki gitaramo cya Mitzig Beer Fest kizabera I Nyamata kuri Golden Tulip ku itariki ya 2 Nzeri 2017.

Meddy azaririmbira I Nyamata kuri Golden Tulip ku itariki ya 2 Nzeri 2017 mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest
Meddy azaririmbira I Nyamata kuri Golden Tulip ku itariki ya 2 Nzeri 2017 mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest

Ibijyanye no kwinjira ndetse n’abandi bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo ntago baratangazwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU