Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga French Montana nyuma yo gukunda itsinda ry’abana babyina bo muri Uganda ndetse rikanamubyinira rizwi nka Ghetto Kids ubu noneho afite byinshi agiye guteza imbere mu gihugu cya Uganda.

French Montana nyuma yo gukoresha itsinda ry’abana ryamenyekanye cyane mu ndirimbo za Eddy Kenzo rya Ghetto Kids uyu muhanzi kuri ubu akaba agiye gufasha igihugu cya Uganda mu guteza imbere ubuzima bw’abana ndetse nubw’ababyeyi.

Nkuko uyu muhanzi yabitangaje akaba yaravuze ko agomba kuzamura ubuzima bw’abana n’ababyeyi ndetse ko agomba no kuvugira igihugu cya Uganda ku rwegompuzamahanga kugira ngo ibi byose bigerweho uyu muhanzi kandi akaba yaranageneye inkunga ingana n’ibihumbi ijana by’amadorari ($100000) ikigo nderabuzima cyahitwa Iganga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU