Umuhanzi Social Mula wamenyekanye cyane hano mu Rwanda ndetse akaba yaranitabiriye irushanwa rya Pggss yabaga ku nshuro ya 7 kuri ubu akaba yerekeje mu gihugu cya Uganda.

Mugwaneza Lambert wamenyekanye nka Social Mula n’umwe mu basore bakunzwe cyane hano mu Rwanda kubera ijwi rye ryiza ndetse n’amagambo meza y’urukundo agaragara mu ndirimbo ze uyu muhanzi kuri ubu akaba abarizwa mu gihugu cya Uganda.

Uyu musore akaba yaravuye mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa 1 akaba yaratangaje ko agiye mu gihugu cya Uganda gukorerayo indirimbo ndetse ko binamushobokeye yakorana indirimbo n’umuhanzi waho mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki we haba mu Rwanda ndetse no kurwego mpuzamahanga.

Uyu musore kandi akaba yatangaje ko akomeje ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gukomeza guteza imbere muzika ye ndetse akaba anategura abakunzi ibintu byinshi byiza bitandukanye.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU