Ku mugoroba wo kuri uyu mbere tariki 3 Nyakanga 2017, umuhanzi Oluwatosin Oluwole Ajibade wamenyekanye ku izina rya Mr Eazi yakoreye igitaramo cy’amateka mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Convetion Center.

Mr Eazi yakoreye igitaramo cy’amateka mu mujyi wa Kigali
Mr Eazi yakoreye igitaramo cy’amateka mu mujyi wa Kigali

Eazi w’imyaka 25 yafatanyije n’abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melody na Charly&Nina, bakaba bataramiye abantu mu gitaramo cyiswe Liberation Concert.

Mu nyubako ya Convetion hari urujya n’uruza rw’abantu benshi bari bafite amatsiko yo kwirebera imbona nkubone Mr Eazi aririmba indirimbo ze zikunzwe na benshi.

Urubyiruko rwari rwiganje cyane mu gitaramo cya Mr Eazi
Urubyiruko rwari rwiganje cyane mu gitaramo cya Mr Eazi
Abafana bashakaga kureba Mr Eazi bari benshi
Abafana bashakaga kureba Mr Eazi bari benshi

Itsinda rigizwe n’abahanzikazi babiri aribo Charly na Nina nibo bahanzi babanje gususurutsa abantu babinyujije mu ndirimbo zabo nka Face To Face, Agatege, Mfata n’izindi nyinshi maze abakunzi babo barishima cyane.

Charly na Nina baririmbye mu gitaramo cya Mr Eazi
Charly na Nina baririmbye mu gitaramo cya Mr Eazi

Umuhanzikazi Jody Phibi nawe yahawe akanya gato ataramira abakunzi be abinyujije mu ndirimbo ze nka Birandenga, na Madina.

Jody Phibi nawe yahawe akanya araririmba
Jody Phibi nawe yahawe akanya araririmba

Umuhanzi Bruce Melody nawe ukunzwe cyane hano mu Rwanda yakurikiye ku rubyiniriro maze abinyujije mu ndirimbo ze zirimo Ikinya ikunzwe na benshi ataramana n’abakunzi be biratinda.

Bruce Melody yakiranywe amashyi menshi cyane
Bruce Melody yakiranywe amashyi menshi cyane
Bruce Melody yaririmbye indirimbo ze zirimo Ikinya

Umuhanzi Ajibade uzwi nka Mr Eazi wari utegerejwe na benshi yagaragaje ko akunzwe cyane n’imbaga nyamwinshi maze asusurutsa abantu, abari bafite ibitotsi bose bibavamo batangira kwibyinira.

Mr Eazi yishimiwe cyane mu mujyi wa Kigali
Mr Eazi yishimiwe cyane mu mujyi wa Kigali

Mr Eazi yacishagamo akabwira abakunzi be ko abafite ku mutima, ndetse avuga ko iki Atari igitaramo cya nyuma akoreye mu Rwanda, akajya asaba abakunzi be kumufasha kuririmba indirimbo ze.

Abakobwa benshi byagaragaraga ko bakunze Mr Eazi
Abakobwa benshi byagaragaraga ko bakunze Mr Eazi

Muzo yaririmbye harimo iyitwa Leg Over ikunzwe cyane muri iyi minsi, Dance For Me, Skin Tight n’izindi nyinshi maze akanyuzamo akavuga imvugo yazanye izwi nka ZAGDAT, abantu bakarushaho kwishima cyane.

Mr Eazi yaririmbiye i Kigali
Abakunzi ba Mr Eazi bari benshi

Mr Eazi yaririmbiye i Kigali Mr Eazi yaririmbiye i Kigali

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU