Oluwatosin Oluwole Ajibade wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Mr Eazi aratamira abanyarwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Nyakanga 2017, muri Kigali Convetion Center.

Oluwatosin Oluwole Ajibade wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Mr Eazi aratamira mu Rwanda
Oluwatosin Oluwole Ajibade wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Mr Eazi aratamira mu Rwanda
Eazi ntago ajya asiga ingofero ye
Eazi ntago ajya asiga ingofero ye

Eazi wamenyekanye mu ndirimbo nka Leg Over, Dance For Me, Life iz Easy, Skin Tight n’izindi nyinshi amaze kwamamara cyane hano ku mugabane wa Africa ndetse no ku isi muri rusange bitewe n’indirimbo yagiye akorana n’abahanzi bakomeye ku isi.

Eazi agiye gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cyiswe Liberation Concert cyateguwe na Rock Event, uyu muhanzi mbere yuko aza mu gihugu cy’u Rwanda yabanje gukorera ikindi gitaramo gikomeye mu gihugu cya Congo.

Eazi agiye gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cyiswe Liberation Concert
Eazi agiye gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cyiswe Liberation Concert
Mbere yuko aririmbira mu Rwanda, yabanje gutaramira muri Congo
Mbere yuko aririmbira mu Rwanda, yabanje gutaramira muri Congo

Mr Eazi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Nyakanga yatangaje ko yishimiye kuba agiye gukorera igitaramo mu Rwanda, kuko ngo ni igihugu akunda, ndetse yasezeranyije abanyarwanda ko ari buze gukora ibirori binogeye ijisho.

Mr Eazi yasezeranyije abanyarwanda kuza kabakorera igitaramo kidasanzwe
Mr Eazi yasezeranyije abanyarwanda kuza kabakorera igitaramo kidasanzwe
Abanyamakuru bari benshi
Abanyamakuru bari benshi

Uyu muhanzi araza gufatanya n’abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melody, Charly na Ninan’abandi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU