Mu rwego rwo kurushaho gukomeza gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana mu bantu banyuranye, hateguwe igiterane cy’urubyiruko cyo guhimbaza no gushimira Imana ibikorwa binyuranye ikorera abana bayo.



Nkuko insanganyamatsiko ibivuga “Ahubwo ujye witoza kubaka Imana,” iki gitaramo kizaba kigamije gukangurira abantu cyane cyane urubyiruko kurushaho gukunda Imana no kuyubaha.

Iki giterane kizatangira tariki ya 6 Kanama kirangire tariki ya 12 Kanama 2017 I Masoro kuri ERC, kikaba kizitabirwa n’abavuga butumwa bakomeye barimo Apotre Masasu Yoshua na Pastor Lydia Masasu, bakazafatanya n’abandi bavuga butumwa baturutse hanze y’u Rwanda barimo Dr Rambabu uturuka mu buhinde akaba azwiho gukora ibitangaza, Pastor Francis Agyinasare wo muri Ghana, Pastor Jean Marie Ruzindana, na Pastor Patrick Masasu.

Pastor Jean Marie Ruzindana
Pastor Jean Marie Ruzindana
Apotre Masasu Yoshua na Pastor Lydia Masasu
Apotre Masasu Yoshua na Pastor Lydia Masasu



 Pastor Francis Agyinasare wo muri Ghana
Pastor Francis Agyinasare wo muri Ghana

Uretse aba bavuga butumwa bavuzwe haruguru, muri iki giterane hazaba harimo abahanzi bazwiho kuririmba indirimbo zihimbaza Imana barimo Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Arsene Tuyi, n’abandi benshi

Patient Bizimana
Patient Bizimana



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU