Jules Sentore umuhanzi Nyarwanda umenyerewe mu njyana ya Gakondo akomeje guhatwa amagambo na benshi barimo umunyamakuru wa Royal Tv Lucky, bitewe n’ amagambo aheruka gutangaza biturutse ku gitaramo cya Rwanda Fiesta cyatumiwemo umuhanzi Diamond.

Jules Sentore na Lucky Nzeyimana

Uyu muhanzi uri mu bitabiriye iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’ abandi bari batumiwe bavuye hanze yavuze akamuri ku mutima agendeye kuri iki gitaramo avuga ko cyujuje umwanda mu mitegurire.

Nyuma yibyo byose bamwe mu bakurikirana uyu muhanzi kuri Instagram ye nabo bagize icyo babivugaho bagendeye ku marangamutima yabo ndetse nuko babonye iki gitaramo banabihuza n’ ibindi bisanzwe bibera mu Rwanda.

Dore amagambo Jules Sentore yatangaje:

Music yacu irigutera imbere muburyo butandukanye ariko munyemerere kumakosa akunze gukorwa nabategura cg bagira uruhare kubitaramo bibera mu Rwanda.I mean my Country.

1. RwandaFiesta nibwo bwa mbere nitabiriye igitaramo cyujuje umwanda mu mitegurire, muri Sound System yakoreshejwe ndetse nuburyo abahanzi bagendeye kukinyoma cyibyo mwakoze. Byanteye kwibaza iyo tugana as Music Industry yo Mu Rwanda.

2. Abanyarwanda aba bantu dukorera cg turirimbira sinzi niba baha agaciro kamafaranga bishyura mubitaramo cg izindi expenses bakora kuko nikigaragara bamwe ntibazi gutandukanya Playback (kuririmbira kuri CD)cg kuririmba muburyo bwa Live.Concert nkiriya na cash zishyuwe kuri buri Ticket we didn’t expect tha playback kuko amafaranga yishyuwe akwiye Live Music. Ikindi ukazana Stage ikoze muburyo nkaburiya na Sound system iri kurwego rwo hasi plz Pipo we need to stop this.bitabaye ibyo nkabahanzi turabigwamo cyane.

3. Abahanzi Nyarwanda jye uko mbibona agaciro dukwiye buri wese agatwara uko yishakiye kdi ibi bintu turabiganiraho hagati yacu ariko ugasanga turaca inyuma tukemeza ibitandukanye mwe simabatindaho nitutiminjiramo agafu nuko bizahora.

4. RALC :Nkabafite ishingano zo kureberera inyungu abahanzi mukwiye kujya mugezwaho birambuye ibi bitaramo bitegurwa na standard cg Ingano yigitaramo uko imeze. Mumbarire shobora kuba ntabivuze nkuko byakagobye gusa ikibinteye namakosa mpora mbona mumuziki wacu kdi kuyaceceka siko gukemura ikibazo.gusa icyo wakenera kumenya wambaza cg ukavuga ikikuri kumutima.

N.B:abahanzi Babanyarwanda nibo bakoze Live Music gusa.

Abanyamakuru benshi bagiye batandukanye bagize icyo basubiza uyu muhanzi Sentore bagendeye kuri ariya magambo yaramaze kwandika. Bayobwe na Lucky Nzeyimana ukorera Royal Tv yerekanye ko atishimiye ibyatangajwe nuyu muhanzi.

Nzeyimana Lucky ukorera Royal Tv nawe yanze kuniganwa ijambo….

Jules Sentore…..Diamond yakoze Live arangije akora Semi Live…. ikindi amakosa yakozwe ntago ari ukuvugango abateguye basuzuguye abahanzi bacu ? kuko niba sound yari mbi ntago bivuze kudaha agaciro abahanzi bacu…. ikindi uko sound yatangiye kuri #Pius siko yarimeze kuri #charlyandnina ndetse na #buravan …..niba amakosa akozwe ntidushake gutanga isura mbi kubateguye…kuko abahanzi babanyarwanda bahawe agaciro ikindi ntago baririmbiye ubuntu barishyuwe kandi bahawe agaciro nkako abanyamahanga bahawe….ahubwo twishimire ko banahawe ako gaciro ….. Amakosa arakorwa ntago agaragaye muri #RwandaFiesta Tureke kuvuga uko ibintu bitari.

Nka #Jules ni umuhanzi kuvuga ngo abahanzi babanyarwanda ntagaciro bahabwa kandi barahamagawe bakishyurwa bagakora igitaramo na press conference abandi bakoze nabo bakazikora ……kuko Sound yabaye ikibazo byahindutse guteshwa agaciro so sad…. nikangahe Muri PGGSS hagaragaramo amakosa ya sound kuki nkumuhanzi atigeze abishyira hanze ngo abivuge nkumuhanzi ushaka ko atera imberw ariko kuko ari #Fiesta byahindutse ibindi ….com’on.

Ariko tureke gutangirira kubitagenda ndetse nibije vuba …ahubwo dutangirire kubyo tuzi bitagenda neza dutangiriye ku bahanzi maze tujye muma event tuzi amaze igihe turebe ibitagenda neza ….naho gutangirira kuri #Fieata hari #PGGSS #Gakondo nizindi event nugushaka kugaragaza ikibazo aho kitari….ibitagenda gusa ndumva bitari muri #Fiesta gusaa.

Nyuma yayo mgambo ya Lucky, Sentore yahise amusubiza ….

Bro ntabwo navuze ibi byose kubera Fiesta gusa ahubwo yabaye umusemburo wibyo maze ntekereza kuko ibintu byabaye sinari gushobora kubyihanganira amasaha arenda umunani abantu bategereje abahanzi 7 ubwo urabwirako ko ibyo bisobanutse cg wabigirira igisobanuro seriously ibintu birikuyindi ntera niba aruku turi gutwara umuziki mubiganza.

Abandi b’ Abanyamakuru nabo bagize icyo babivugaho….  

Uwitwa Aissa Cyiza ukorera Royal fm…….. Simpamyana na jules na Gato kuvuga ibi nyuma ya fiesta ntarakubona ubivuga kuri guma guma cg ikindi gitaramo watumiwemo ugomba guhabwa igihembo cg amafaranga. Nta mpamvu nimwe yo guhera ku kintu kibaye rimwe hari ikimaze imyaka 7 utigeze uvugaho na rimwe kuko uba uteganya ko ubutaha uzakitabira. Dats so unfair. Ikindi ijambo wakoresheje umwanda sibyo byagakwiye. Kunenga si ukujinyora. Ubuse twe tuvuze ko gakondo ari umwanda wabyakira ute? Wenda dushaka kuvuga ibitagenze neza? Next time nk’ umuhanzi uri muri industry jya ubanza utekereze igikwiye koko kandi ukore general analysis. U know u ma friend ntacyo dupfa ariko mvuze ko wabaye bias ku mpamvu ntashaka kumenya sinaba mbeshye @luckmannzeyimana agree with u bro. Abahanzi nimwe muzihesha agaciro mukosora ibituma mudatera imbere.

Uwitwa Rutaganda Joel ukorera City Radio na Umuseke.rw…….. Uvuze ko nyiri urugo yapfuye siwe uba umwishe bimaze kugaragara ko hari abantu bafite ubushobozi n’ububasha bwo gutegura ibitaramo binini kd bikomeye bikagenda neza hano mu Rwanda. Icyo mbona ni uko abantu bateguye #RwandaFiesta# banze kurekura amafaranga ngo bashake sound nziza na lighting ya bien..gusa icyo mbona ni uko bariya bahanzi baririmbye hariya uburyo byari bibishye batakaje …% ry’abashakaga kubabona cg kubumva baririmba kd bitewe na sound ya fake!!!!umuhanzi yikwihutira kumva ko bamuhaye amafaranga runaka ngo izina rye ripfe… si non bazitwa ya mazina arimo #Sagihobe, imbura mumaro #n’andi menshi kugeza isi irangiye!!!

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU