Queen cha umwe mu bahanzi bitabiriye irushanwa rya Guma Guma ryabaga ku nshuro ya 7 uyu muhanzikazi akaza no kwegukana umwanya wa 5 muri iri rushanwa yatangaje byinshi yungukiye muri iri rushanwa.

  

Mugemana Yvonne n’umuhanzikazi umaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda akaba yaritabiriye bwambere rimwe mu marushanwa akomeye cyane hano mu Rwanda rya Guma Guma ndetse akaza no kubona umwanya mwiza yagize byinshi atangaza ku buryo yabonyemo Guma Guma.

Queen Cha waje kunshuro ye yambere mu irushanwa rya Guma Guma ndetse akaza no kwegukana umwanya wa gatanu muri iri rushanwa, nkuko yabitangarije Touchrwanda akaba yatubwiye ko kuriwe iri rushanwa hari byinshi ryamwigishije ndetse hari byinshi yabonyemo atari yarigize abona.

Umuhanzikazi Queen Cha akaba yabitangaje muri aya magambo Guma Guma muri rusange ifite byinshi ifasha umuziki nyarwanda ariko nkanjye kugiti cyanjye n’irushanwa ryangiriye akamaro cyane kuko ryatumye menya uburyo umuntu yitwara ku rubyiniro ahantu hari abantu benshi cyane ikindi kandi nagiye nunguka inshuti nyinshi haba mu bahanzi bagenzi banjye ndetse no mubantu basanzwe kandi n’agafaranga karinjiye kuri ubu nkaba ngiye gukora cyane kugira ngo nkomeze kuzamura muzika yanjye. “

Uyu muhanzikazi kandi akaba yanaboneyeho umwanya wo gushimira abamuba hafi bose mu rugendo rwe rwa muzika yaba abanyamakuru,abafana be,Bralirwa ndetse na EAP badahwema guteza imbere umuziki nyarwanda ndetse n’abandi bose bakunda umuziki nyarwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU