Ibikorwa byo kwiyamamaza ku munyamuryango w’ishyaka rya FPR Inkotanyi Paul Kagame birakomeza kuri uyu wambere tariki ya 31 nyakanga 2017 mu karere ka Gakenke no mu karere ka Burera.

Bumwe mu butumwa umukandida wa FPR Inkotanyi yasangije abanyamurya ba FPR ba Burera:”Chairman : Kuya 4 Kanama nitumara kurangiza igikorwa tuzaba dufite imyaka 7 imbere yacu yo gukora kurushaho. Chairman : Iyi mihanda ya Burera igitumukamo umukungugu igiye kuba amateka.

Chairman #Kagame: Ubufatanye ntabwo bivuze abo muri FPR gusa ahubwo ni ubumwe bwacu, ni ubufatanye n’andi mashyaka dukorana. Chairman : Abafatanyije, abagendera hamwe, bagera kure. Turashaka kugera kure. Chairman : Aha Burera, twarahabaye, twaraharwaniye, turahatsindira none turimo kuhubaka. Chairman : Gutora ni uguhitamo. Ni uguhitamo ibyiza, tugahitamo gukomeza politike nziza, ni uguhitamo amajyambere.”

Amafoto:

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU