Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2017, mu nyubako ya Marriot Hotel habereye ibirori byo guhemba abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi muri uyu mwaka wa shampiyona 2016-2017.

Muri ibi birori, Charly na Nina baririmbye

Muri ibi bihembo hagiye hahembwa abantu bari mu ngeri zitandukanye bitwaye neza kurusha abandi muri shampiyona y’uyu mwaka iherutse kwegukanwa n’ikipe ya Rayon Sport.

Kwizera Pierrot ukinira ikipe ya Rayon Sport, ubugira kabiri yongeye gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka muri iyi shampiyona ya 2016-2017, abasha kwisubiza igihembo yari yaregukanye umwaka ushize.

Massudi Djuma uherutse gutangaza ko yeguye ku mirimo ye mu ikipe ya Rayon Sport yatowe nk’umutoza w’umwaka, mu gihe Rusheshangoga wa Apr Fc yahawe igihembo nk’umukinnyi watsinze igitego cyiza, Danny Usengimana nawe ahembwa nk’uwatsinze ibitego byinshi.

Muri Rusange dore uko bagiye begukana ibihembo.

Umukinnyi w’umwaka: Kwizera Pierrot

Umukinnyi w'umwaka: Kwizera Pierrot
Umukinnyi w’umwaka: Kwizera Pierrot

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi: Danny Usengimana(Yahawe ibihumbi 500 by’amanyarwanda)

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi: Danny Usengimana
Umukinnyi watsinze ibitego byinshi: Danny Usengimana

Umukinnyi watsinze igitego cy’umwaka: Rusheshangoga Michel( yahembwe ibihumbi 100).

Umukinnyi watsinze igitego cy’umwaka: Rusheshangoga Michel
Umukinnyi watsinze igitego cy’umwaka: Rusheshangoga Michel

Umutoza w’umwaka: Masudi Djuma.

Umutoza w’umwaka: Masudi Djuma.
Umutoza w’umwaka: Masudi Djuma.

Revelation Coach of the Year: Seninga Innocent

Revelation Coach of the Year: Seninga Innocent
Revelation Coach of the Year: Seninga Innocent

Umunyezamu w’umwaka: Ndayishimiye Eric Bakame

Umunyezamu w’umwaka: Ndayishimiye Eric Bakame
Umunyezamu w’umwaka: Ndayishimiye Eric Bakame

Umukinnyi ugaragaza icyizere: Biramahire Abeddy Police FC

Umukinnyi ugaragaza icyizere: Biramahire Abeddy Police FC
Umukinnyi ugaragaza icyizere: Biramahire Abeddy Police FC

Abagize ikipe y’umwaka

Abagize ikipe y'umwaka
Abagize ikipe y’umwaka

Umusifuzi wo ku ruhande w’umwaka: Ndagijimana Theogene

Umusifuzi w’umwaka: Twagirumukiza Abdoul

Fan Club y’umwaka: March Generation, Online Fan Club ya APR FC na Gikundiro Forever ya Rayon Sports zose zahembwe.

Umufana w’umwaka: Asman (AS Kigali)

AMAFOTO:RUHAGOYACU

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU