Dj scooper  knight, umuproducer w’umunyarwanda ukorera mu nzu itunganya umuziki ikomeye cyane ku isi ya Universal Records yaraye asesekaye mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2017.

Producer Scooper Knight yageze I Kigali
Dj scooper  knight, umuproducer w’umunyarwanda ukorera muri Universal Records

Producer Scooper Knight yageze I Kigali

Scooper mbere yo kwerekeza muri Amerika yari yaramenyekanye mu gihugu cy’u Rwanda aho yakoraga ibiganiro bitandukanye kuri shene ya kabiri ya Radio Rwanda.

Ubwo yasesekaraga mu mujyi wa Kigali, Scooper yaganiriye n’itangazamakuru maze avuga byinshi ku bijyanye n’urugendo rumuzanye I Kigali ndetse atanga n’inama ku bahanzi nyarwanda

Producer Scooper Knight yageze I Kigali
Ibyishimo byari byose kuri Dj Scooper ubwo yasesekaraga i Kigali
Producer Scooper Knight yageze I Kigali
Muri gahunda zamuzanye harimo Amatora, Gusura imiryango no gufungura ishami rya Universal muri Kenya

Scooper yagize ati “Ndishimye cyane kugaruka ku ivuko kuko hari hashize imyaka myinshi ntahagera, ndabona u Rwanda rumaze kugera ku iterambere ridasanzwe, mu binzanye harimo gutora umukuru w’igihugu, gusura abavandimwe n’inshuti ndetse no gufungura ishami rya Universal mu gihugu cya Kenya.”

Yakomeje agira inama abahanzi nyarwanda aho yagize ati “Mu byukuri mu Rwanda umuzika urimo gutera imbere ariko haracyakenewe ubufatanye mu bahanzi n’aba Producer hamwe n’abanyamakuru kugira ngo ibihangano nyarwanda bikinwe mu mpande zitandukanye z’u Rwanda bizatuma no hanze y’igihugu indirimbo zihasesekara maze nabo bazikine.”

Producer Scooper Knight yageze I Kigali

Twamubajije indirimbo zikomeye ashobora kuba yarakozeho nk’umuntu ubarizwa muri Universal Records maze agira ati “Indirimbo nagiye nkoraho ni nyinshi, muri izo twavuga nka Coco ya OT Genesis, Break Your Heart ya Taio Cruz afatanyije na Ludacris n’izindi nyinshi ndetse nkaba ndimo gukorana n’abahanzi nka Faboulous n’abandi benshi.”

Producer Scooper Knight yageze I Kigali
Scooper yakoze ku ndirimbo zikomeye nka Coco ya OT Genesis, Break Your Heart ya Taio Cruz

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU