Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty yabonanye na Perezida w’igihugu cy’ubufaransa Emmanuel Macron maze baganira ku bijyanye no gufasha abana batiga.

Robyn Rihanna Fenty yicaranye na Perezida w’igihugu cy’ubufaransa Emmanuel Macron
Robyn Rihanna Fenty yicaranye na Perezida w’igihugu cy’ubufaransa Emmanuel Macron

Rihanna wamenyekanye mu ndirimbo nka Work, Umbrella, We Found Love, Diamond n‘izindi nyinshi ni umwe mu bahanzikazi bashishikajwe no gufasha abana babuze amahirwe yo kugera mu ishuri hirya no hino ku isi.



Perezida w’ubufaransa, Emmanuel Macron abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashyizeho ifoto ari kumwe na Rihanna barimo kurebera hamwe uburyo bagiye gufatanya mu mushinga wo gufasha abana barenga miliyoni 264 batiga.

Uyu mushinga wo gufasha abana batabonye amahirwe yo kujya mu ishuri bawise GPE(Global Partnership for Education) ukaba uri mu mishinga itabyara inyungu runaka kuko ufatwa nk’ibikorwa by’ubugwaneza.

GPE ni gahunda yo gufasha abana batishoboye kugira ngo babashe kwiga, Rihanna ni umwe mu bawutangije
GPE ni gahunda yo gufasha abana batishoboye kugira ngo babashe kwiga, Rihanna ni umwe mu bawutangije

Rihanna nyuma yo kuganira na Macron yabwiye Reuters ko mu kwezi kwa Nzeli aribwo bazatangiza ibi bikorwa mu mpande zitandukanye ku isi cyane cyane iziganjemo ahari abana bacikanywe n’amasomo.

Uretse Macron, Rihanna ngo yamaze kuvugana n’abandi bayobozi bakomeye barimo abo muri Canada, Ubudage, na Argentine.

Ikigega cyo gufasha abana batiga cya GPE(Global Partnership for Education) gihagariwe na Julia Gillard kikaba giteganya ko byibuze mu mwaka wa 2020 bazaba bafite miliyari 2 z’amadorali zizifashishwa mu bihugu bigera kuri 89 bifite umubare mwinshi w’abana batiga.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU