Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017 I saa saba z’ijoro nibwo Rutahizamu Sibomana Patrick uzwi nka Papy yuriye rutema ikirere maze yerekeza ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya Belarus.

Sibomana Patrick uzwi nka Papy yuriye rutema ikirere maze yerekeza mu gihugu cya Belarus
Sibomana Patrick uzwi nka Papy yuriye rutema ikirere maze yerekeza mu gihugu cya Belarus

Papy yaguzwe n’ikipe yitwa Shakhtyor Soligorsk ibarizwa mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Belarus giherereye mu burasirazuba bw’umugabane w’i Burayi, aho basinyanye amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017 nibwo Papy yuriye indege maze yerekeza iburayi, akaba yasize umugore we Housnat Sultan baherutse kurushingana.

Sibomana Patrick uzwi nka Papy yuriye rutema ikirere maze yerekeza mu gihugu cya Belarus
Papy yerekeje i Belarus

Ubwo uyu musore yafataga urugendo rwerekeza mu mahanga, ababyeyi, abavandimwe n’inshuti bari bamuherekeje ku kibuga cy’indege bose ubona ko bafite akanyamuneza mu maso yabo.

Umuvandimwe wa Papy yarafite ibyishimo
Umufasha wa Papy nubwo batajyanye wabonaga ko yishimiye intambwe umuryango wabo wateye
Papy yifotozanya n’umukunzi we
Ababyeyi nabo bari bahari
Papy bamwifurije kuzagira umugisha n’amahirwe mubyo azakora byose

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda mbere yo guhaguruka, Papy yagaragaje ibyishimo bidasanzwe maze atubwira ko agiye kubanza kwerekezayo ari wenyine hanyuma yamara kumenyera ibyaho akabona kujyana n’umufasha we.

Papy namara kumenyera nibwo azajyana n'umufasha we
Papy namara kumenyera nibwo azajyana n’umufasha we

Tubibutse ko Papy yari amaze imyaka igera kuri ine mu ikipe ya APR FC, akaba yarayifashije kugera kuri byinshi mu gihe cyose yamaze ayikinira, dore ko n’amakipe yo mu Rwanda yari atangiye kumurambagiza gusa birangiye yerekeje I burayi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU