Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Augustine Miles Kelechi benshi bamenye ku izina rya Tekno Miles agiye kuza gutaramira mu mujyi wa Kigali.

Augustine Miles Kelechi benshi bamenye ku izina rya Tekno Miles agiye kuza kuririmbira i Kigali
Augustine Miles Kelechi benshi bamenye ku izina rya Tekno Miles agiye kuza kuririmbira i Kigali

Tekno w’imyaka 24 yamenyekanye mu ndirimbo nka Pana, Duro, Yawa, Diana n’izindi nyinshi yagiye akorana n’abahanzi bakomeye muri Africa.

Kuri ubu uyu muhanzi agiye kuza gutaramira mu gihugu cy’u Rwanda mu gitaramo cyateguwe na Skol kizaba tariki ya 22 Nyakanga 2017.

Tekno wamenyekanye muri Pana azaririmba mu gitaramo cyateguwe na Skol
Tekno wamenyekanye muri Pana azaririmba mu gitaramo cyateguwe na Skol

Iki gitaramo Tekno agiye kuza kwitabira kizaba kigamije kurushaho kwamamaza icyo kinyobwa no kwishimira igikombe cya shampiyona ikipe ya Rayon Sport iherutse kwegukana.

Tekno ategerejwe i Kigali
Tekno ategerejwe i Kigali

Ibijyanye naho kizabera ndetse n’ibiciro byo kwinjira bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Uretse Tekno Miles, muri iyi minsi mu gihugu cy’u Rwanda haje ibyamamare bikomeye birimo Mr Eazi, Diamond Platnumz, Vanessa Mdee, Morgan Heritage na Chege maze bataramira abanyarwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU