Muri iki cyumweru kirangiye hagaragayemo udushya twinshi cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, cyane cyane hakaba hariganjemo ibitaramo bitandukanye byahuruje imbaga nyamwinshi.

Mu bitaramo byabaye muri iki cyumweru kirangiye harimo icyo Mr Eazi yakoreye mu mujyi wa Kigali, ndetse hakazamo n’ibirori byo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu ruhando rwa Cinema.

Safi Madiba ni umwe mu bitabiriye Rwanda Movie Awards
Safi Madiba ni umwe mu bitabiriye Rwanda Movie Awards

Muri rusange, utu ni tumwe mu dushya twaranze icyumweru kirangiye

Mr Eazi yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali

Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 3 Nyakanga 2017, umuhanzi Oluwatosin Oluwole Ajibade wamenyekanye ku izina rya Mr Eazi yakoreye igitaramo cy’amateka mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Convetion Center.

Mr Eazi yakoreye igitaramo cy’amateka mu mujyi wa Kigali

Mr Eazi yaririmbiye i Kigali

Tekno Miles agiye gutaramira mu Rwanda

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Augustine Miles Kelechi benshi bamenye ku izina rya Tekno Miles agiye kuza gutaramira mu mujyi wa Kigali mu gitaramo cyateguwe na Skol.

Tekno wamenyekanye muri Pana azaririmba mu gitaramo cyateguwe na Skol

Abegukanye ibihembo bya Rwanda Movie Awards baramenyekanye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2017, mu nyubako ya Kigali Convetion Center habereye ibirori byo gutanga ibihembo bya Rwanda Movie Awards ku bakinnyi bitwaye neza kurusha abandi mu gisata cya Cinema nyarwanda.

Abegukanye ibihembo muri Rwanda Movie Awards bamenyekanye

Abegukanye ibihembo muri Rwanda Movie Awards bamenyekanye

Abegukanye ibihembo muri Rwanda Movie Awards bamenyekanye

Urutonde rw’abegukanye ibihembo 

Man Martin yarangije kaminuza muri Mount Kenya

Umuhanzi Mani Martin wamenyekanye cyane mu Rwanda yarangije amashuri ye ya kaminuza muri Mount Kenya arangije atangaza amagambo yakoze benshi ku mutima.

Meddy agiye gutaramira mu Rwanda

Ngabo Medary wamenyekanye ku izina rya Meddy agiye gukorera ibitaramo bitandukanye mu gihugu cy’u Rwanda muri iyi mpeshyi.

Ngabo Medary uzwi ku izina rya Meddy agiye kuririmbira mu gihugu cy’u Rwanda

Amag The Black yijihije isabukuru y’imyaka 26

Umuraperi Hakizimana Aman wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Amag The Black mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017 yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 26.

Amag The Black yizihizaga isabukuru y’imyaka 26

Amag The Black yizihizaga isabukuru y’imyaka 26

Amag The Black yizihizaga isabukuru y’imyaka 26

Junior Multi System ari guhigwa nama Studio menshi

Karamuka Jean Luc wamenyekanye ku izina rya Junior Multi System nyuma yo kuva mu nzu itunganya umuziki ya Round Music, kuri ubu arimo gushakishwa cyane n’ama Studio menshi kugirango ajye kuyakorera.

Karamuka Jean Luc wamenyekanye ku izina rya Junior Multi System

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU