Umuhanzikazi wo muri Uganda  umaze igihe kitari gito akunzwe mu ndirimbo Ekitone yongeye kwigaragaza cyane mu itangazamakuru ryo muri Uganda biturutse ku mafoto yashyize ku karubanda yambaye mu buryo busa n’ubushotorana.

Desire luzinda

Uyu muhanzikazi Desire Luzinda ibi ngo akaba yabikoze mu buryo bwo kwamamaza indirimbo ye nshya, ashyira hanze ubwe amafoto asa nayerekana ubwambure bwe kugirango abamukurikira ndetse n’abandi bashobore kwihera akajisho.

Luzinda Desire

Benshi mu bamukurikira ntibashimishijwe n’uburyo uyu muhanzikazi arimo kwitwara, ndetse bakaba bavuga ko bamaze kumuhaga, ngo kuko babonye byose haba mu mafoto ndetse no muri video, bakaba basaba ko leta yabikurikirana kugirango uyu muco we w’urukozasono abe yashobora kuwucikaho burundu.

Desire Luzinda kandi akaba yarigeze kwiyemerera ubwe ko afatanya umwuga we w’ubuhanzi n’undi wo kuruhande w’uburaya, nkuko bigaragara kuri iki kiganiro ku rubuga rwa Facebook.

Desire Luzinda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU