Umuhanzi wamenyekanye cyane kurwego mpuzamahanga akaba akomoka mu gihugu cya Senegal ariko akaba afite ubwenegihugu bwa Amerika agiye kuza I Kigali.

Icyamamare Akon yamaze kwemeza ko azaza mu Rwanda kwitabira inama ya Youth Connekt izanitabirwa n’abandi bayobozi bakomeye bava mu bihugu birenga 11 bya Afurika ndetse n’umuherwe Jack Ma washinze company ikora ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet Alibaba Group azaba ayirimo.

Iyi nama izaba kuva tariki ya 19 kugera kuya 21 Nyakanga 2017. Babinyujije ku rubuga rwa Twitter, abategura iyi nama bemeje ko umuhanzi ukomoka muri Senegal ariko ufite ubwenegihugu bwa Amerika, Akon, yamaze kwemeza ko azaza mu Rwanda kandi akaba ari umwe mubazatanga ikiganiro muri Youth Connekt 2017.

Kuva mu mwaka wa 2014, Akon yafashe icyerekezo gishya cyo gushora imari mu bikorwa byo gusakaza amashanyarazi muri Afurika hifashishijwe imirasire y’izuba abinyujije mu mushinga yise ‘Akon Lighting Africa’, mu bihugu 25 yahisemo gukoreramo, harimo n’u Rwanda.

Jack Ma washinze company ikora ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet Alibaba Group

Gahunda ya Youth Connect yatangijwe mu mwaka wa 2012 ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na One UN ikaba ifasha urubyiruko mu bijyanye no kuzamura ubumenyi, guhanga umurimo, kuganira ku iterambere ry’urubyiruko binyuze mu biganiro mpaka ndetse no guhemba urubyiruko rufite imishinga myiza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU