Umuhanzi Social Mula umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda yagaragaje amarangamutima ku ikipe akunda hano mu Rwanda.

Mugwaneza Lambert wamenyekanye nka Social Mula umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse akaba yaranitabiriye irushanwa rya Guma Guma ryabaye kunshuro ya 7 rikaza kwegukanywa n’itsinda rya Dream Boys uyu muhanzi yagaragaje amarangamutima ye ko ari umufana wa Rayon Sport.



Ubwo umukinnyi uherutse kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport avuye mu ikipe ya APR Fc witwa Rutanga Eric yashyiraga ifoto ye ku rukuta rwa instagram uyu muhanzi akaba yahise agaragaza amangamutima ye yukuntu akunda Rayon Sport.

Uyu muhanzi akaba akomeje gukora ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa bye bya muzika kuri ubu akaba afite indirimbo yakoreye mu gihugu cya Uganda ateganya gushyira hanze vuba.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU