Umukinnyi Murangwa Nerson ukina nk’umukinnyi wabigize umwuga mu kipe yo mu mahanga mu gihugu cya Finlande yasinye amasezerano mu ikipe ya TRICOLORUL.

Nerson Murangwa ahabwa ikaze n’ikipe ya Tricolorul LMV

Umukinnyi Muragwa Nerson usanzwe ukina hanze y’igihugu nk’umukinnyi wabigize umwuga mu mukino w’intoki wa Volleyball mu Gihugu cya Finlande yasinyiye amasezerano mu kipe ya Tricolorl Proiesti yo mu gihugu cya Romanian.

Image result for Nerson Murangwa

Nerson Murangwa wakinaga mu gihugu cya Finlande  ubu arigukinira ikipe y’igihugu y’uRwanda ya Volleyball mu bagabo, iri mu mwiherero y’imyitozo yo kwitegura irushanwa ryo guhatanira itike yo kuzahagararira amakipe yo mu karere ka Gatana (zone5) mu gushakisha itike yo gukina imikino nyafurika muri Volleyball.

Nerson hagati na mugenzi we Fred barigukina muri Korean

Umukinnyi Nerson Murangwa wavuye ino, akinira ikipe ya Rayon sport VC yamenyekaniyemo hano mu Rwanda akaza kujya gukina mu bihugu bitandukanye byo hanze y’uRwanda nka Finland, Korean na Romania.

Nerson Murangwa Ahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi Murangwa Nerson namara gukina imikino y’amakipe y’ibihugu yo mu karere ka Gatanu (Zone5) izabera mu Rwanda, izatangira mu mperaz’iki cyumweru guhera ku i tariki ya 22 nyakanga 2017 kuwa gatandatu kuri Petit Stade Amahoro i Remera, nirangira azahita yerekeza mu gihugu cya Romania ku rangizanya n’iyi kipe ya Tricolorul.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU