Umunyarwanda Scooper Knight ukunze kubarizwa ku mugabane w’Amerika akomeje kwibazwaho na benshi bitewe n’uburyo yakwirakwije amakuru avuga ko akorera mu nzu itunganya umuziki ya Universal Music ariko ibimenyetso bikanga bikaba ibyubusa.

Umunyarwanda Scooper Knight ukwirakwiza amakuru avuga ko akora muri Unviersal Music
Umunyarwanda Scooper Knight ukwirakwiza amakuru avuga ko akora muri Unviersal Music

Universal Music Group n’inzu itunganya umuziki ihuriwemo n’abahanzi b’ibikomerezwa mu ruhando rwa muzika mpuzamahanga ikaba ikora ibihangano bikunzwe cyane hano ku isi.

Mu minsi ishize, Scooper uvuga ko akora muri Universal Music yaje mu gihugu cy’u Rwanda dore ko hari hashize igihe kinini atahakandagiza ikirenge maze aganira n’umunyamakuru wa Touchrwanda atubwira byinshi ku bimuzanye ndetse n’uburyo akorera muri iyi nzu itunganya umuziki.

Mu kiganiro yaduhaye, Scooper twamubajije zimwe mu ndirimbo zikomeye ashobora kuba yarakoze nk’umuntu ubarizwa muri Universal Music maze atangaza ko yakoze indirimbo zinyuranye zirimo Coco ya OT Genesis, Break Your Heart ya Taio Crus, ndetse ngo akunze gukorana bya hafi n’abahanzi barimo Fabulous, Drake, Rihanna n’abandi benshi babarizwa muri Universal Music.

Nyuma yuko Scooper atangaje aya magambo, twakoze ubushakashatsi neza kugira ngo tumenye koko niba yarakoze izo ndirimbo zavuzwe haruguru dusanga ntari mu bazikoze, ndetse hatangira gukemangwa ko ashobora kuba yibeshyera ngo abarizwa muri Universal.

Uyu mugabo yabeshye ko yakoze indirimbo zikomeye zirimo Coco, Break Your Heart n'izindi
Uyu mugabo yabeshye ko yakoze indirimbo zikomeye zirimo Coco, Break Your Heart n’izindi

Indirimbo Coco ya OT Genesis Scooper yibeshyeye ko yakoze twaje gusanga yarakozwe na Producer witwa Juice 808 ndetse ntago yakorewe muri Universal kuko bayikoreye muri  Lebel yitwa
Conglomerate
, mu gihe Break your Heart yakozwe nabitwa Fraser T Smith afatanyije Taio Cruz.

Iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mugabo, biragoye cyane kubonaho ifoto ari muri Universal cyangwa se muyindi Studio iyo ariyo yose, cyangwa se ngo ubone n’ifoto ari kumwe n’umuhanzi uhabarizwa, ibi bigatuma akomeza guhabwa urwamenyo.

INDI NKURU WASOMA

https://www.touchrwanda.com/2017/07/producer-scooper-knight-yageze-i-kigali-amafoto/

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU