Mugitondo cy’umunsi kuwa 4 tariki ya 13 nyakanga 2017 nibwo umutoza  Antoine Hey na bagenzi be bafatanyije gutoza ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi, nibwo batangaje urutonde rw’abakinnyi 18 bazaguhagurukana kuri uyu munsi ku gicamunsi berekeza mu gihugu cya Tanzania mu mujyi wa Mwanza gushaka itike yo gukina imikino ya CHAN 2018.

Uyu mukino wa Tanzania n’u Rwanda uzakinwa kuwa gatandatu kuri stade ya  Kirumba Stadium yo muri Tanzania mu mujyi wa Mwanza, ikipe y’igihugu y’uRwanda biteganyijwe ko izakurara igeza muri Tanzania uyu munsi nimugoroba, ikazakora imyitozo yanyuma ku munsi wo kuwa gatanu mu gitondo kuri stade ya Kirumba Stadium.

Dore urutonde rw’abakinnyi bazitabazwa ku mukino wa Tanzania n’u Rwanda:

Abazamu:

Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc)
Nzarora Marcel (Police Fc)

Ba myugariro:

Nsabimana Aimable (APR Fc),
Manzi Thierry (Rayon Sports Fc)
Kayumba Soter (AS Kigali)
Rucogoza Aimable (Bugesera Fc)
Bishira Latif (AS Kigali)
Imanishimwe Emmanuel (APR Fc)
Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police Fc)
Iradukunda Eric (AS Kigali)

Abo hagati:

Niyonzima Olivier (RAyon Sports Fc)
Mukunzi Yannick (APR Fc)
Bizimana Djihad (APR Fc)
Muhire Kevin (Rayon Sports Fc)
Nshuti Savio Dominique (AS Kigali)

Ba rutahizamu:

Mico Justin (Police Fc)
Nshuti Innocent (APR Fc)
Mubumbyi Barnabe (AS Kigali)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU