Urubuga rwa Youtube ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zihambaye cyane ku isi ya rurema bitewe nuko arirwo rwonyine ushobora kubonaho amashusho y’indirimbo zitandukanye ziba zashyizweho naba nyiri ubwite.

Abamaze kubona abantu benshi barebye indirimbo zabo(Views) barirahira ifaranga ridasanzwe binjije barikuye ku rubuga rwa Youtube, ibi nabyo bituma abantu barushaho kugenda bashyiraho ibintu byinshi cyane(Upload) kugira ngo babone amafaranga.

Gusa nubwo benshi bashyiraho ibintu uko bukeye uko bwije, ntago ariko bose babona umubare mwinshi w’abantu barebye ibyo bashyizeho gusa nanone abafite abantu benshi babakurikira kuri uru rubuga(Subscribers) iyo bashyizeho ikintu gihita kirebwa cyane k’uburyo kigera muma miliyoni naza miliyari.

Kugeza ubu indirimbo y’umuraperi Wiz Khalifa na Charlie Puth yitwa See you Again bahimbiye nyakwigendera Paul Walker niyo iyoboye izindi zose mu kurebwa cyane ku isi dore ko imaze kugeza umubare w’abantu bakabakaba miliyari 2 na miliyoni 906, ikaba yaragize aka gahigo ikuyeho iyitwa Gangnam Sytle y’umuhanzi Psy nayo imaze kurebwa na miliyari 2 na miliyoni 896 z’abantu.

Umuhanzi nyarwanda umaze kugira abantu benshi barebye indirimbo ze ni Meddy, hamwe na bagenzi be babarizwa muri Press One, hamwe na korali ya Ambassadors nayo ifite indirimbo zarebwe cyane kuri Youtube.

Muri rusange, uru n’urutonde rw’indirimbo zimaze kurebwa cyane mu mateka ya Youtube

1.”See You Again” Wiz Khalifa na Charlie Puth,Yarebwe inshuro Miliyari 2.906

Image result for Wiz Khalifa and Charlie Puth in "See You Again"

2.”Gangnam Style” Psy,Yarebwe inshuro 2.896

Image result for "Gangnam Style" Psy

3.”Sorry” Justin Bieber,Yarebwe inshuro 2.639

Image result for "Sorry" Justin Bieber

4.”Uptown Funk” Mark Ronson na Bruno Mars,Yarebwe inshuro 2.552

Image result for "Uptown Funk" Mark Ronson and Bruno Mars

5.”Despacito” Luis Fonsi na Daddy Yankee,Yarebwe inshuro  2.517

Image result for "Despacito" Luis Fonsi na Daddy Yankee

6.”Masha and the Bear: Recipe for Disaster” Get Movies,Yarebwe inshuro 2.313

Image result for "Masha and the Bear: Recipe for Disaster" Get Movies

7.”Shake It Off” Taylor Swift,Yarebwe inshuro  2.251

Image result for "Shake It Off" Taylor Swift

8.”Bailando” Enrique Iglesias na Descemer Bueno na Gente De Zona,Yarebwe inshuro 2.236

Image result for "Bailando" Enrique Iglesias na Descemer Bueno na Gente De Zona

9.”Sugar” Maroon,Yarebwe inshuro 2.154

Image result for "Sugar" Maroon

10.”Roar” Katy Perry,Yarebwe inshuro 2.133

Image result for "Roar" Katy Perry

URUTONDE RW’IZINDI NDIRIMBO ZAREBWE CYANE

URUTONDE RW'INDIRIMBO ZAREBWE CYANE KURI YOUTUBE

URUTONDE RW'INDIRIMBO ZAREBWE CYANE KURI YOUTUBE

URUTONDE RW'INDIRIMBO ZAREBWE CYANE KURI YOUTUBE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU