Kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 mu rukerera ni bwo inkuru y’incamugongo yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga z’icyamamare Zari Hassan ivuga ko yamaze kubura umubyeyi we umubyara.

Zari Hassan

Iyi nkuru y’urupfu rwa mama wa Zari ikaba ije nyuma yuko uwo mubyeyi we byavugwaga ko yari amaze iminsi arwaye ndetse n’iminsi y’ubuzima bwe yabarirwaga ku ntoki, inkuru y’urupfu rwe ikaba yatangajwe muri iki gitondo cyo kuwa kane 20 Nyakanga 207, akaba atabarutse yari afite imyaka 58 y’amavuko.

Umubyeyi ubyara zari Hassan Watabarutse
Umubyeyi ubyara zari Hassan Watabarutse

Muri iyi minsi ishize, Zari Hassan, ugore wa Diamond Platinumz akaba kandi n’umwe mu baherwe bakomeye bo muri Afurika y’Iburasirazuba yahuye n’ibyago bidasanzwe. Inkuru zibabaje cyane kuri uyu mugore zabanjirijwe n’urupfu rw’uwahoze ari umugabo we, umuherwe Ivan Ssemwanga, watabarutse mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu muri uyu mwaka, none ikurikiwe n’itabaruka ry’umubyeyi ubyara Zari, inkuru yatangajwe muri iki gitondo, bivugwa ko yaba yazize indwara y’umutima.

instagram ya Zari
Zari The Boss Lady Atangaza urupfu rw’umubyeyi we

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU