Mu Rwanda uko bwije nuko bukeye niko umuziki ugenda urushaho gutera imbere nyamara uko utera imbere ninako zimwe mu ndirimbo nyarwanda amashusho yazo yahagaritswe bitewe n’imyambarire igaragara mu mashusho yazo nayo igenda itera imbere bigatuma benshi bemeza ko byaba byica umuco nyarwanda.

Zimwe mu ndirimbo nyarwanda amashusho yazo yahagaritswe bitewe n'imyambarire irimo

Tukaba twagerageje kureba zimwe mu ndirimbo zaba zaraharitswe bitewe n’imyambarire igaragaramo aho benshi bemezaga ko iyo myambarire yangiza umuco nyarwanda abandi nabo bakemeza ko iyo myambarire ntacyo itwaye kuko uko iterambere riza muri muzika n’imyamabarire igomba guhinduka

Zimwe mu ndirimbo nyarwanda amashusho yazo yahagaritswe bitewe n'imyambarire irimo

Too Much

Iyi ndirimbo yahuriwemo n’abahanzi batandukanye aribo Jay Polly,Urban Boyz,Marina,Bruce Melody,Khalifan ndetse na Uncle Austin amashusho yayo akaba yarakozwe na Nameless Camposs aya mashusho akaba yaravuzweho byinshi bitandukanye bitewe n’abakobwa bagaragaramo imyambarire yabo byavuzwe ko barengereye cyane mu kwambara ubusa ndetse ko isura bagaragaje itari ikwiriye mu muco nyarwanda.

Zimwe mu ndirimbo nyarwanda amashusho yazo yahagaritswe bitewe n'imyambarire irimo

Ancilla

Iyi ndirimbo ubusanzwe akaba ari karahanyuze ikaba yarasubiwemo n’itsinda rya Urban Boyz amashusho yiyi ndirimbo nayo akaba yaravuzweho cyane aho byavuzwe ko imyambarire irimo nayo isebya umuco nyarwanda ndetse hakaza gufatwa n’umwanzuro ko iyi ndirimbo itazongera guca kuri televiziyo iyariyo yose mu Rwanda.

Zimwe mu ndirimbo nyarwanda amashusho yazo yahagaritswe bitewe n'imyambarire irimo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU