Kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Kanama 2017 mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ihereye ku Kimihurura, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, agiye kwakira indahiro y’Abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba Leta 11 bagize Guverinoma nshya.

Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya, kumunsi w’ejo tariki 30 Kanama 2017, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje abagize Guverinoma nyuma y’amasaha make ashyizeho Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edourad.

Bitegenyijwe ko abari buze kurahira, bose baraza gukora indahiro ikurikira nkuko iteganywa n’Itegeko Nshinga: “Jyewe ………. ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro; ko nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo”.




Uyu muhango w’irahizwa ry’abagize Guverinoma Nshya y’u Rwanda ikaba iri kubera mu  ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU