Uyu munsi tariki ya 7 Kanama 2017 guhera i saa tanu n’igice 11h30 muri Kigali Convention Centre haberaga ikiganiro n’itangazamakuru, aho abayobozi ba Komite  Olempike mu Rwanda na Minisiteri y’umuco na Siporo basobanuraga ku bijyanyen’imana mpuzamahanga y’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi za Siporo yo muri Asia na Africa

 U Rwanda nicyo gihugu cyatoranijwe ngo rwakira iyi nama kubera umuvudu w’iterambere rishingiye ku bagore muri Siporo no muzindi nzego, umutekano n’ibindi bikorwa bikoje gutangaza abanyamahanga u Rwanda rukomeje gukore.



Abagore bari mu nzego za siporo zishamikiye kuri komite olempike z’ibihugu bisaga 100 by’Afurika n’iby’Aziya, nibo bazahurira mu nama mpuzamahanga izateranira i Kigali kuva kuwa 09 kugeza kuwa 11 kanama 2017; yateguwe ku bufatanye bwa Komite Olempike Mpuzamahanga (CIO/IOC), Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR/RNOSC) na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC).

Ni ihuriro rigamije ahanini ibiganiro no guhanahana ubunararibonye ku buringanire bw’abagabo n’abagore, by’umwihariko gushishikariza abagore gukora siporo no kugira uruhare mu nzego za siporo.

U Rwanda rukaba rwaratoranyijwe kuberamo iyi nama, kubera intambwe igaragaraga rumaze gutera mu nzego zinyuranye, no kuba intangarugero ku isi mu guha ijambo n’icyizere abagore mu nzego no mu buzima bwose bw’igihugu.

Iri huririo rikazafasha kandi u Rwanda kugaragaza isura n’ibyiza rumaze kugeraho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.





Abanyacyubahiro bazaza muri iryo huriro barimo :

– FATMA SAMOURA , akomoka muri Sénégal, ni Umunyamabanga Mukuru wa FIFA
– Dr IZEDUWA DEREX – BRIGGS, akomoka muri Nigeria, ahagarariye UN Women muri  Afurika y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo
– Intendant Général LASSANA PALENFO, akomoka muri Cote d’Ivoire ni Perezida wa  Association des Comités Nationaux Olympiques d’Afrique (ACNOA/ANOCA) akaba na  Perezida wa Komite Olempike ya Cote d’Ivoire
– NSEKERA LYDIA, akomoka mu Burundi, ari mu buyobozi bukuru bwa CIO/IOC, ubwa  FIFA, akuriye commission femmes dans le sport muri CIO/IOC, akaba na perezida wa  Komite Olempike y’u Burundi
– ALLEN BEATRICE, akomoka muri Gambie, ari muri commission femmes dans le sport  n’iya éducation olympique za CIO/IOC Ni visi perezida wa mbere wa Komite Olempike ya  Gambie, akaba na perezida wa commission femmes dans le sport muri ACNOA/ANOCA
– KIRSTY COVENTRY, akomoka muri Zimbabwe, ari mu buyobozi bukuru bwa CIO/IOC. Yamenyekanye cyane mu mukino wo kwoga yesa imihigo anatwara imidari mu marushanwa mpuzamahanga akomeye arimo n’imikino olempike, aho yatwaye umudari wa zahabu mu 2004 mu mikino olempike yabereye Athènes, no mu 2008 mu mikino yabereye i Beijing. 



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU