Ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB) cyakuyeho urujijo ku bahanzi bibaza ko gufatira amashusho mu myanya nyaburanga bibujijwe.




Akenshi hariho abahanzi usanga bagiye gukora indirimbo ariko bagatinya kujya ahantu hari ibyiza nyaburanga bitewe nuko baba batinya guhabwa ibihano Runaka.

Mu nama yabaye kuwa 22 Kanama 2017, umuyobozi mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza yavuze ko abahanzi nyarwanda bemerewe 100%  gukoresha imyanya nyaburanga gusa babanje kubisabira uburenganzira.

Umuyobozi mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza yavuze ko abahanzi nyarwanda bagomba gusaba uburenganzira ubundi bakabona kwemererwa gukoresha imyanya nyaburanga
Umuyobozi mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza yavuze ko abahanzi nyarwanda bagomba gusaba uburenganzira ubundi bakabona kwemererwa gukoresha imyanya nyaburanga




Yagize ati “Abahanzi nyarwanda bifuza kuba bakorera amashusho y’indirimbo zabo mu myanya nyaburanga nka Parike, Ibirunga n’ahandi hanyuranye bakwiye kujya bareka kwitinya, icy’ingenzi ni ukutwandikira batakumenyesha ibijyanye n’igikorwa cyabo, n’igihe kizabera, ntakabuza rwose tubaha uburenganzira bagakora amashusho yabo, kuko bihesha isura nziza igihugu.”

Yakomeje avuga ko kugeza magingo aya, amaze kwakira amabaruwa mbarwa y’abahanzi bifuza gukorera indirimbo zabo ahantu hari ubwiza nyaburanga, akaba yaraboneyeho gushishikariza abahanzi nyarwanda bifuza gukora amashusho yabo ko bahawe ikaze muri RDB kugira ngo bahabwe uburenganzira.

Umuririmbyi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben akimara kumva aya magambo, yahise atangaza ko amashusho y’indirimbo ye yitwa “Roho Yanjye” azayafatira mu myanya nyaburanga ya hano mu Rwanda.



The Ben yemeje ko amashusho y’indirimbo ye yitwa “Roho Yanjye” azayafatira mu myanya nyaburanga
The Ben yemeje ko amashusho y’indirimbo ye yitwa “Roho Yanjye” azayafatira mu myanya nyaburanga

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU