Instagram ni urubuga rukunzwe ndetse rukoresha cyane mu mbuga nkoranyambaga zo ku isi, abantu bakaba barwifashisha mu rwego rwo gusangiza ibikorwa byabo ku bantu babakurikirana.

Nubwo mu Rwanda itaratera imbere cyane, hanze y’igihugu ho hari abazi kuyibyaza umusaruro bakabona amafaranga, aho twavuga nka Cristiano, Kim Kardashian n’abandi benshi bahembwa iyo bashyize ikintu kuri Instagram.



Urwego rwo gukurikiranwa kuri Instagram ntago ruratera imbere cyane mu gihugu cy’u Rwanda kuko mu bahanzi bakomeye nta numwe byibuze ufite abantu bamukurikira bageze mu bihumbi Magana abiri(200, 000 Followers) si ibyo gusa kandi kuko nta muhanzi nyarwanda numwe urabasha kugira Instagram Tick ihamya ko azwi mu rwego mpuzamahanga.

Abenshi mu bahanzi nyarwanda bakurikirwa cyane usanga bari hejuru y’ibihumbi 100,000 kuzamura by’abantu babakurikirana, gusa uko imyaka izagenda iza ninako umubare w’abantu babakurikira uzagenda wiyongera.

The Ben, Knowless, Meddy, na Kitoko bari mu bahanzi ba mbere bakurikiwe cyane kuri Instagram
The Ben, Knowless, Meddy, na Kitoko bari mu bahanzi ba mbere bakurikiwe cyane kuri Instagram

Muri iyi nkuru twabateguriye abahanzi nyarwanda bafite abantu benshi babakurikirana ku rukuta rwa Instagram kurusha abandi, tukaba twibanze cyane mu bahanzi bafite abantu barenga ibihumbi 100,000 by’aba Followers.

The Ben(Akurikirwa n’abantu ibihumbi 155,000)

The Ben akoresha izina rya "Theben3" kuri Instagram
The Ben akoresha izina rya “Theben3” kuri Instagram




Butera Knowless(Akurikirwa n’abantu ibihumbi 148,000)

Butera Knwoless arakurikiwe cyane kuri Instagram
Butera Knowless arakurikiwe cyane kuri Instagram

Meddy(Akurikirwa n’abantu ibihumbi 147,000)

Meddy yitwa "Meddy250" kuri Instagram
Meddy yitwa “Meddy250” kuri Instagram




Kitoko Bibarwa(Akurikirwa n’abantu ibihumbi 115,000)

Kitoko yitwa "Kitoko126" kuri Instagram
Kitoko yitwa “Kitoko126” kuri Instagram

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU