Ni kenshi uzasanga imbaga y’abantu nyamwinshi izi izina ry’umuntu runaka gusa nabo ubwabo ugasanga bibaza uburyo bamumenye bikayoberana, ugasanga bamamaye mu Rwanda mu nzira zidafututse.

Hariho abantu usanga amazina yabo azwi cyane mu baturage ariko wareba ikintu kidasanzwe bakora ukakibura. Abaturage nabo usanga bibaza bati “Ese ko tuzi izina runaka, ubundi ni muntu ki, akora iki?

Uru n’urutonde rw’abantu batanu bamamaye mu Rwanda mu buryo butumvikana

Barafinda Sekikubo Fred

Uyu mugabo abantu benshi bamumenye cyane ubwo yatangazaga ko agiye kwiyamamariza kuyobora igihugu cy’u Rwanda, abantu benshi bazi izina “Barafinda” gusa ntibazi uwo ari we, akaba ari umwe mu bantu bamamaye mu Rwanda mu nzira zidafututse.

Barafinda Sekikubo Fred washakaga kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika

Babou G

Babou G ni umusore wamamaye cyane mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yohani Umubatiza, abantu benshi bamenye iri zina Babou G kubera ibisubizo bidasanzwe yabwiraga umunyamakuru, guhera ubwo atangira Kwamamara mu gihugu, abahanzi bamukorera indirimbo ariko ukibaza igikorwa yakoze gihambaye cyamuhesheje kwamamara igihugu cyose kikakuyobera.

Abantu 5 bamamaye mu Rwanda mu nzira zidafututse

Shaddy Boo

Shadia ni umukobwa utigisa murandasi mu gihugu cy’u Rwanda, abakoresha imbuga nkoranyambaga baramuzi cyane gusa abatazi ibya Instagram hari igihe bumva izina Shaddy Boo nko mu ndirimbo bakibaza igikorwa akora bikabacanga.

Abantu 5 bamamaye mu Rwanda mu nzira zidafututse

Teta Sandra

Teta Sandra nawe ni umukobwa wigize icyamamare kungufu kandi abantu bakunze kwibaza ibikorwa akora bakabibura, uyu mwari yigeze gukora itangazamakuru gusa bizwi n’abantu mbarwa, nta gikorwa gifatika akora gihwanye n’izina afite mu Rwanda.

Abantu 5 bamamaye mu Rwanda mu nzira zidafututse

Zizou Alpacino

Uyu mugabo we benshi baziko ngo ari umuririmbyi w’icyamamare mu Rwanda, kuko bakunze kubona indirimbo nyinshi zanditseho ko yazikoranye n’abahanzi nyarwanda ariko nta jwi rye ryumvikanamo, Ibi bigatuma abantu benshi bibaza icyo Zizou akora k’uburyo yaba yaramamaye cyane mu matwi y’abantu benshi.

Abantu 5 bamamaye mu Rwanda mu nzira zidafututse

Uretse aba bavuzwe haruguru ntago twabura kuvuga abandi bamamaye mu buryo budasobanutse barimo nka Paul w’imushubi, Nkunda Match, Super Sexy, Kalisa John, Bikabyo Original, Rwarutabura, Temarigwe n’abandi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU