Uyu munsi tariki ya 25 kanama 2017 guhera saa yine kuri stade Amahoro i Remera habera umuhango wo gusoza masomo ku banyeshuri barangize kaminuza mu mashami atandukanye muri Kaminuza y’uRwanda.




Uwo muhango wari witabiriye n’imbaga y’abantu batandukanye harimo umushyitsi mukuru bwana Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase, mwijambo rye yaboneyeho  gusaba abarangije kaminuza kureba kure bakifashisha ubumenyi bafite mu rwego rwo kuzana impinduka nziza mu mibereho myiza y’abaturage.
Ni ubutumwa Minisisitiri w’intebe wari uhagarariye umukuru w’igihugu mu muhango wo gushyikiriza abarangije mu mashami atandukanye agize kaminuza y’u Rwanda impamyabumenyi wabaye kuri uyu wa 25 Kanama 2017.
Yagize ati “Murasabwa kureba kure mukazana impinduka nziza mu mibereho myiza y’abaturage mwifashishije ubumenyi mufite binyuze mu byo mwize n’ibyo muzaba mukora.”



Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa izi mpanuro yabahaye yabashishikarize kubyaza amahirwe Leta yashyiriyeho urubyiruko umusaruro bagana ibigega birimo BDF.
Icyi cyiciro cya kane cy’abanyeshuri barangije mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’U Rwanda banga na 8252.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU