Ni kenshi uzumva hirya no hino hari abantu b’abatekamutwe bagenda biyitirira ibyamamare runaka kugira ngo barye amafaranga y’abantu.

Hari abatekamutwe batagira ingano bakomeje kwiyitirira Umunyamideli ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda, Bashabe Catherine wamenyekanye ku izina rya Kate Bashabe bagamije kurya amafaranga y’abantu.


Umunyamideli Bashabe Catherine wamenyekanye ku izina rya Kate Bashabe
Umunyamideli Bashabe Catherine wamenyekanye ku izina rya Kate Bashabe



 Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bafite ubwiza n’imiterere irangaza benshi, akaba azwiho gukora akazi ko gutunganya imideli, ndetse akaba yarashize n’inzu y’imideli yitwa “Kabash Fashion House.”

Kuri ubu uyu mukobwa akomeje guhangayikishwa n’abatekamutwe barimo kugenda bamwiyitirira mu rwego rwo kurya amafaranga y’abantu.

Abatekamutwe bakomeje kwiyitirira uyu mukobwa bagamije kurya amafaranga y'abantu
Abatekamutwe bakomeje kwiyitirira uyu mukobwa bagamije kurya amafaranga y’abantu

Hari umutekamutwe uherutse kwandikira umunyamakuru Tidjara Kabendera amubeshya ko ari Kate Bashabe, ndetse akajya amusaba ibintu binyuranye biganisha ku ifaranga, gusa kubera amahirwe ye make byahise bitahurwa ko agamije kwiyitirira Kate kugira ngo arye amafaranga y’abandi, Kabendera akaba yarahise amutahura ndetse akaba agira inama abantu kwirinda ababandikira bigize ibyamamare kuko akenshi ni abatekamutwe bagamije kwirira ifaranga.



Tidjara Kabendera aherutse kwandikira n'umutekamutwe wiyise Kate Bashabe
Tidjara Kabendera aherutse kwandikirwa n’umutekamutwe wiyise Kate Bashabe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU