Mu mpera z’icyumweru gishize, mu karere ka Musanze habereye igitaramo cya mbere cya Rwanda Turn Up Tours kikaba cyari kingajemo akavuyo n’imitegurire mibi yatumye ababiteguye baririra mu myotsi.

Igitaramo cya mbere cya Rwanda Turn Up Tours cyari giteguranye akavuyo kenshi
Igitaramo cya mbere cya Rwanda Turn Up Tours cyari giteguranye akavuyo kenshi

Igitaramo cya mbere cya Rwanda Turn Up Tours cyari giteguranye akavuyo kenshi



Iki gitaramo cya mbere cyabereye mu mujyi wa Musanze kuri Stade Ubworoherane, kikaba cyari cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Bruce Melody, Bull Dogg, Oda Paccy, Social Mula na Dream Boys.

Byari biteganyijwe ko ibi bitaramo bizajya bitangira mu masaha yo ku manywa gusa ibyabereye i Musanze byatumye ababiteguye batakarizwa icyizere mu buryo bukomeye kuko iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya Saa mbiri nindi minota z’ijoro ndetse cyitabirwa n’abantu barwa.

Phil Peter niwe wari umushyushyarugamba
Phil Peter niwe wari umushyushyarugamba

Abantu benshi bari baje hakiri kare barigumuye maze bisubirira mu ngo zabo, gusa bagenda bivovotera imitegurire y’ibi bitaramo, ibi byaje gutuma hasigara umubare mwinshi w’abana bato.

Umubare mwinshi w'abantu bari biganje mu gitaramo bari abana
Umubare mwinshi w’abantu bari biganje mu gitaramo bari abana

Umwe mu baturage bari bitariye iki gitaramo mu kiganiro na Touchrwanda yagize ati “Umenya abantu bategura ibitaramo batazi icyo bashaka, ntago byumvikana uburyo twaguze amatike yacu tuziko abahanzi bazaturirimbira ku masaha yo ku manywa ariko bukarinda bwira nta muhanzi numwe ugeze ku rubyiniriro.”

Gusa ku ruhande rw’abahanzi ntago bo bigeze babihiriza abafana kuko nubwo baririmbye bwije bagerageje kuryohereza abakunzi babo, Umuhanzikazi Oda Paccy niwe wabimburiye abandi, akurikirwa na Dream Boyz iherutse kwegukana igikombe cya PGGSS7, bakurikirwa na Social Mulla, Bulldog aza ku mwanya wa Kane, maze Bruce Melodie azosa igitaramo.

Oda Paccy niwe wabanje ku rubyiniriro
Oda Paccy niwe wabanje ku rubyiniriro



Dream Boyz iherutse kwegukana PGGSS7 nayo yararirimbye
Dream Boyz iherutse kwegukana PGGSS7 nayo yararirimbye
Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mulla nawe yashimishije abakunzi be
Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mulla nawe yashimishije abakunzi be
Bulldog ataramira abanya Musanze
Bulldog ataramira abanya Musanze
Bari bishimiye kubona imbona nkubone umuraperi Bulldog
Bari bishimiye kubona imbona nkubone umuraperi Bulldog

Umuhanzi Bruce Melody ukunzwe mu ndirimbo Ikinya nawe yararirimbye

Melody ni uku yari yambaye
Melody ni uku yari yambaye



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU