Umukinnyi ukomeye mu mukino wo koga mu mazi, Fernando Alvarez  yakoze agashya katumye isi yose imugirira amarangamutima adasanzwe ubwo bakinaga mu marushanwa yabereye i Budapest.

The competitors at the race in Budapest line up to start their race at the Masters

Mu minsi ishize nibwo mu gihugu cya Espagne mu mujyi wa Barcelone habaye igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye ubuzima bw’abantu barenga batanu maze isi yose yamaganira kure aba biyahuzi bakomeje gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Uyu Fernando nyuma y’iki gitero yahise yerekeza kuri minisiteri ishinzwe imikino yo gusiganwa mu mazi maze abasaba ko bazareka mbere y’umukino uzakinwa bakazafata umunota wo kwibuka izo nzirakarengane gusa bamwima amatwi banga ko hazabaho icyo gikorwa cyo kwibuka.



Uyu mugabo yaje gutungurana ubwo yajyaga muri aya marushanwa maze basifura kugira ngo umukino utangire, we akaguma ahagaze mu gihe kingana n’umunota wose aha icyubahiro abo bantu baburiye ubuzima muri icyo gitero, bagenzi be bakomeje baroga maze we nyuma y’umunota abona kujya mu mazi, aremera aba uwa nyuma.

Fernando Alvarez remains on the starting blocks for his own minute's silence 
Alvarez yasigaye ahagaze mu gihe kingana n’umunota

Nyuma y’iki gikorwa yaganiriye n’itangazamakuru maze bamubaza impamvu yabimuteye asubiza avuga ko ngo nubwo yari gutwara imidari ya Zahabu nta byishimo yari kugira iyo aramuka adahaye abantu icyubahiro bakwiye.



After the minute of reflection to honour the Barcelona victims, Alvarez starts the race
Yemeye aba uwa nyuma gusa aha icyubahiro abantu baburiye ubuzima mu gitera cy’ubwiyahuzi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU