Umusore uririmba mu itsinda rya Urban Boyz Humbe Jizzo amagambo yatangaje ku rukuta rwe rwa Instagram yakoze ku mitima ya benshi ndetse benshi bagenda bamusabira imigisha kubwayo magambo.



Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boyz muri iki gitondo akaba yashyize amagambo ku rukuta rwe rwa Instagram yakoze ku mitima ya benshi ndetse benshi bagaragaza uburyo bishimiye amagaqmbo yanditse.

Humble Jizzo aganira na Touchrwanda akaba yadutangarije ko ariya magambo ajya kuyashyira ku rukuta rwe rwa Instagram yabikoze mu rwego rwo gutambutsa ubutumwa bwiza burimo ariko nanone atirengagije uyu munsi ko ari umunsi w’ijyanwa rya Bikiramariya mu ijuru umunsi kuri we afata nkumunsi ukomeye cyane.



Aya niyo magambo Humble Jizzo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram

Akaba kandi yakomeje adutangariza ko mu cyumweru gitaha Urban Boyz igomba kuba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo bise Mama kandi akaba yemeza ko mu mashusho yiyo ndirimbo abakunzi babo bazabonamo itandukaniro nandi mashusho bagiye bakora.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU