Ikipe ya REG VC, APR VC , Kirehe VC, RRA VC ndetse na UTB VC zamaze kugera mu gihugu cya Uganda kwitabira irushanwa mpuzamahanga rya KAVC riteganyijwe kubera ahitwa Lugogo mu mugi wa Kampala kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19-20 Kanama 2017.

Irushanwa ry' uyu mwaka bashoyemo miliyoni 80 z' amashilingi



Irushanwa rya KAVC ni ushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’ ikipe ya Kampala Amature Volleyball Club (KAVC), aho batumira amakipe yo muri Afurika yo hagati n’ Iburasirazuba agahatana.

Kuri iyi nshuro u Rwanda rukaba ruhagarariwe n’ amakipe atandatu ariyo REG, UTB, APR na Kirehe mu bagabo, naho mu bagore, ni Rwanda Revenue Authority (RRA VC) na APR.

Kubera ko iri rushanwa rifunguye cyangwa riri ‘Open’, buri kipe iba yemerewe kongeramo abakinnyi bashya yifuza, yaba abakina mu gihugu cyangwa n’ abakina hanze.

Ni muri uru rwego, ikipe ya REG yongeyemo abakinnyi barimo Ian Karera Dada usanzwe ari Libero mu ikipe ya Gisagara, Sibomana Madison usanzwe ukina muri Qatar ndetse na Ntagengwa Olivier usanzwe ukinira ikipe ya UNIK VC. Ikipe ya APR VC yongeyemo Ndamukunda Flavien usanzwe ari na Kapiteni muri Gisagara VC, Cliff usanzwe ukinira urwunge rw’ amashuri yisumbuye Indatwa n’ inkesha Butare (GSOB) ndetse na Musoni Fred usanzwe akina mu gihugu cya Finland.

Ikipe ya UTB VC nayo ntiyasigaye mu kongeramo ingufu shya, kuko yongeyemo abakinnyi biganje mu basanzwe bakina mu ikipe y’ igihugu, uhereye kuri Mukunzi Christophe usanzwe ari na kapiteni w’ ikipe yigihugu, Yvan Mahoro ukina mu Burusiya, Kavalo Patrick usanzwe ukinira Gisagara VC na Mudahemuka William wa Gisagara.



Nkuko twabitangarijwe n’ umutoza wayo Nyirimana Fidele, ikipe ya Kirehe yo yahisemo kujyana abakinnyi bayo basanzwe bafite, mu rwego rwo kubategura imikino ya playoffs bafite mu cyumweru gitaha, aho basabwa gutsinda IPRC kugirango bajye ku mukino wa nyuma.

Ku ruhande rw’ abagore, APR na RRA zisanzwe zinayoboye muri volleyball mu Rwanda, nizo zihagarariye u Rwanda. Izi zombi, zikaba zinahanganiye igikombe ku mu mikino ya nyuma wa playoffs mu Rwanda.

Iri rushanwa rikaba ryitabiriwe n’ amakipe 17 yo muri Uganda (abagabo ndetse n’ abagore), mu gihe amakipe umunani harimo atandatu yo mu Rwanda ariyo yaturutse hanze.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu saa moya (19h00), nibwo hateganyijwe inama ya tekinike iza kugaragaza amatsinda amakipe arimo, uko imikino iteganyijwe n’ ibibuga bakiniraho.

Ikipe ya UNIK ititabiriye iri rushanwa muri uyu mwaka, niyo yegukanye igikombe cy’ umwaka ushize, naho mu bakobwa igikombe cyegukanwa na Aspire yo muri Kenya itsinze RRA yo mu Rwanda ku mukino wa nyuma.

Ikipe izegukana iki gikombe ikazahabwa miliyoni 3.5 z’ amashilingi angana n’ ibihumbi 875 mu mafaranga y’u Rwanda, mu gihe ku ikipe izaba yabaye iya kabiri izahembwa ibihumbi 450 RFW, naho iya gatatu igahembwa ibihumbi 250 RFW.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU