Umuririmbyi Manzi James uzwi nka Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boyz yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’Amavuko n’umukunzi we Amy Blauman bitegura kuzarushinga




Humble Jizzo ari mu bahanzi bakunzwe mu gihugu cy’u Rwanda ndetse itsinda aririmbamo rya Urban Boyz rikaba ryaregukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6.

Mu mpera z’iki cyumweru kirangiye, Amy Blauman(Umukunzi wa Humble Jizzo) yateguye ibirori by’isabukuru ya Humble maze barishimana biratinda.

Amy Blauman yakoreye Humble Jizzo ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko
Amy Blauman yakoreye Humble Jizzo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko

Amy Blauman yakoreye Humble Jizzo ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko




Humble Jizzo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ibyishimo yatewe no gukorerwa ibirori byo kwizihiza isabukuru.

Yagize ati “Wakoze cyane, Imana iguhe umugisha kubw’urukundo, Kunyitaho no Kunyubaha wamweretse, Nishimiye kwizihiza uyu munsi ndi kumwe nawe mu buzima bwanjye.”

Humble Jizzo yishimiye cyane gukorerwa ibirori by'isabukuru
Humble Jizzo yishimiye cyane gukorerwa ibirori by’isabukuru
Gateaux yari yanditsemo amagambo agira ati "Isabukuru Niza Humble G, ndagukunda"
Gateaux yari yanditsemo amagambo agira ati “Isabukuru Niza Humble G, ndagukunda”




Humble mu minsi ishize yambitse impeta Amy ndetse akunze guhamya ko bitegura kurushinga vuba aha bakabana nk’umugore n’umugabo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU