Ikipe ya APR FC yasubukuye imyitozo uyu munsi tariki ya 28 kanama 2017, nyuma yo gukino n’ikipe ya KCCA na nyuma y’ibyumweru bibiri imaze itangiye imyitozo, ndetse ikanakinakina imikino ya gishuti itandukanye.

Mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ya APR FC yakinnye umukino mpuzamahanga wa gishuti n’ikipe ya KCCA yo mu gihugu cya Uganda banganya igitego 1-1. Ubu ikipe ya APR FC igiye gukomeza gahunda y’imyitozo.

Ku gaza ubu abakinnyi b’ikipe ya APR FC bahawe ikiruhuko cy’ iminsi ibiri nyuma y’uko bakinnye umukino wa gishuti n’ikipe ya KCCA, ubu bakaba bagiye gukomeza gahunda y’imyitozo nkuko bisanzwe. Uyu munsi barako imyitozo kabiri k’umunsi nkuko gahunda y’ umutoza Jimmy Murisa ibigaragaza. Mu gitondo saa mbiri (08h00) iyi kipe irakorera imyitozo mu byuma byongera ingufu, ndetse na saa kumi (16h00) ikorere imyitozo ku kibuga cya sitade ya Kicukiro.

Gahunda y’imyitozo y’icyumweru cyose
Bamwe mu bakinnyi bafite imvune ariko zidakanganye cyane nka; Eric Tuyishime, Hakizimana Muhadjiri na Emery Mvuyekure bakaba nabo bari bukore imyitozo kuri uyu munsi, aba bakinnyi 3 nti babashije kugaragara ku mukino ikipe ya APR FC iheruka gukina na KCCA kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU