Ku tariki 9-16 Nzeri 2017 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) rifatanyije na Minisiteri ifite umuco na Siporo mu nshingano bateguye irushanwa ryitiriwe Agaciro Development Fund football championship, umukino wanyuma ukazahuza APR na Rayon Sports.

Irushanwa  Agaciro Development Fund football championship Biteganyijwe ko rizaba kuva ku itariki ya 09 Nzeli kugeza ku itariki ya 16 Nzeli 2017, mbere y’uko shampiyona ya 2017-2018, itangira.

Image result for Rayon sport na Apr

Irushanwa Agaciro Development Fund football championship rigamije gukusanya amafaranga ashyirwa mu kigega “Agaciro Development Fund, kigamije kwimakaza umuco wo kwigira kw’Abanyarwanda.

Related image

Agaciro Development Fund football championship n’irushanwa rihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona ya 2016-2017 ari yo Rayon Sports, Police FC, APR FC na AS Kigali, Umukino ufungura iryo rushanwa uzaba ku itariki ya 09 Nzeli 2017, uhuze ikipe ya AS Kigali na APR FC. Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona ikine na Police FC yabaye iya kabiri.

APR na Rayon Sports ku mukino wa nyuma mu Agaciro Devt. Fund championship

Iyo mikino izarangira amakipe yose ahuye, hanyuma babare amanota, ibaye iya mbere ihabwe igikombe.



Iri rushanwa rizarangira hakinwa umukino ukomeye cyane, hagati y’amakipe 2 ahora ahanganye muri shampiyona no muyandi marushanwa ya hano mu Rwanda ariyo APR na Rayon Sports uzaba tariki ya 16 Nzeli 2017.

Dore uko gahunda y’imikino iteye

Ku wa 09 Nzeli 2017

AS Kigali vs APR FC (Amahoro Stadium, 13:00)
Rayon Sports vs Police FC (Amahoro Stadium, 15:30)

Ku wa 13 Nzeli 2017

APR FC Vs Police FC (Amahoro Stadium, 15:30)
Rayon Sports vs AS Kigali (Amahoro Stadium, 18:00)

Ku wa 16 Nzeli 2017

AS Kigali vs Police FC (Amahoro Stadium, 13:00)
APR FC vs Rayon Sports (Amahoro Stadium, 15:30)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU