Umuhanzi Kayitana Gerard d’Aristide uzwi cyane muri muzika nka “Aristide Once Again” uririmba injyana ya Afrobeat na Rnb agiye gutaramira abaturage bo mu karere ka Nyagatare ho mu ntara y’iburasirazuba mu gitaramo cyiswe “Amafaranga Tours.”

Kayitana Gerard d'Aristide uzwi cyane muri muzika nka “Aristide Once Again”
Kayitana Gerard d’Aristide uzwi cyane muri muzika nka “Aristide Once Again”



Uyu muhanzi akunzwe cyane mu ndirimbo Amafaranga gukorana na Bruce Melody gusa mu minsi ishize yakoze izindi ndirimbo zakunzwe nka Igitangaza n’izindi nyinshi.

Kuri ubu, Aristide agiye gutaramira abaturage bo mu karere ka Nyagatare mu gitaramo cyiswe Amafaranga Concert azafatanyamo n’abandi bahanzi nyarwanda bakizamuka bakunzwe I Nyagatare, muri abo twavuga nka Mr Leg Over n’abandi benshi.

Kayitana Gerard d'Aristide uzwi cyane muri muzika nka “Aristide Once Again”
Aristide Once Again azataramira i Nyagatare mu gitaramo cyiswe Amafaranga Concert

Iki gitaramo kizaba tariki ya 25 Kanama 2017, kikaba kizabera ahitwa muri Come Again mu mujyi wa Nyagatare.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU