Umuhanzikazi Teta Barbara uzwi nka Babo ni umwana w’umunyarwandakazi gusa utuye mu gihugu cy’ ubudage yakorewe ibirori by’isabukuru y’imyaka 16 mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye nshya.

Umuhanzikazi Teta Barbara uzwi nka Babo
Umuhanzikazi Teta Barbara uzwi nka Babo

Teta Barbara benshi bamumenye mu ndirimbo Ich Liebe Dich yakoranye n’itsinda rya Urban Boyz, I want You Back, Urwagasabo, That’s my life n’izindi nyinshi.

Kuri ubu uyu muhanzikazi yatunguwe n’inshuti zo mu budage maze bamukorera ibirori by’isabukuru y’imyaka 16 mu gihe barimo bafata amashusho y’indirimbo yitwa Friday yakoranye na musaza we witwa Charment.

Babo n'inshuti ze bari bishimye cyane
Teta Barbara n’inshuti ze bari bishimye cyane ndetse bamuha n’impano
Bamukoreye ibirori by'isabukuru mu ifatwa ry'amashusho
Bamukoreye ibirori by’isabukuru mu ifatwa ry’amashusho
Inshuti za Babo nawe ubwe bari bishimye cyane
Inshuti za Teta Barbara nawe ubwe bari bishimye cyane

Ibyishimo byari byose kuri Babo utariyumvishaga uburyo ki mu ifatwa ry’amashusho inshuti ze zishobora kumutungura zikamuha impano, bakanishimana cyane.

Kugeza ubu Teta Barbara ni umwe mu bahanzi babarizwa hanze y’igihugu(Diaspora) cyane kubera amasomo, gusa iyo yaje mu Rwanda akora indirimbo zinyuranye kandi zigakundwa.

Mu minsi iri imbere, uyu muhanzikazi afatanyije na musaza we witwa Charment bazashyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa Friday bakoranye.

Babo na musaza we Charment mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo yabo yitwa Friday
Teta Barbara na musaza we Charment mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yabo yitwa Friday
Iyi modoka izagaragara mu mashusho y'indirimbo Friday ya Babo na Charment
Iyi modoka izagaragara mu mashusho y’indirimbo Friday ya Babo na Charment

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU