Gushaka umufasha ni kimwe mu bintu by’ingenzi bifasha cyane mu buzima bwa buri munsi, gusa hariho abantu usanga bashaje kandi batarashaka abagore ukagira ngo biyeguriye Imana wanababaza impamvu ibatera kudashaka bakayibura.

Mu ruhando rw’imyadagaduro ya hano mu Rwanda naho harimo abagabo b’ibyamamare bakuze cyane mu myaka kandi wajya kureba ugasanga baracyari ingaragu.

Hariho bamwe usanga barateye inda bakabyara abana ariko batabana n’abagore bababyariye, aho twavuga nka Senderi.



Mu byamamare twibanzeho cyane muri iyi nkuru harimo abaririmbyi nyarwanda n’abakinnyi ba Filimi bakuze cyane ariko batarashaka abagore.

Aba ni bamwe mu byamamare nyarwanda bashaje batarashaka abagore
Aba ni bamwe mu byamamare nyarwanda bashaje batarashaka abagore

Umubare wiganje cyane mu byamamare bikuze kandi bitarashaka abagore harimo abakinnyi ba filime, kuko uretse ababashije kuvugwa muri iyi nkuru, hariho n’abandi benshi batarashaka abagore kandi bashaje.

Uru n’urutonde rw’ibyamamare nyarwanda 5 bikuze mu myaka ariko bakaba batarashaka abagore

Senderi International Hit

Uyu n’umuririmbyi ukomeye mu Rwanda akaba akunzwe cyane kubera udukoryo azwiho, uyu mugabo yabyaye umwana hanze ariko ntago abana n’umugore, yibereyeho nk’umusore.

Senderi International Hit aracyari umusore, nta mugore arashaka
Senderi International Hit aracyari ingaragu nta mugore arashaka



Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko

Benshi bakunze kumwita Sebu, Sekaganda n’andi mazina menshi, uyu nawe abantu benshi baziko afite umugore, kandi nyamara aracyari umusore.

Sebu nawe aracyari umusore
Sebu nawe aracyari umusore

Irunga Longin

Uyu mukambwe yamamaye cyane mu gukina filimi nyarwanda, biragaragara ko Irunga ashaje gusa ntago arashaka umugore.

Umusaza Irunga Longin yemeza ko kudashaka ari byiza kurushaho
Umusaza Irunga Longin yemeza ko kudashaka ari byiza kurushaho

Kalisa Erneste uzwi nka Samusure

Samusure nawe ni umwe mu bakinnyi ba filimi nyarwanda bakuze ariko batarashaka abagore.

Kalisa Ernest uzwi nka Samusure nawe ni ingaragu
Kalisa Ernest uzwi nka Samusure nawe ni ingaragu



Damour Selemani

Damour nawe umurebye muri filime biragoye ko wakwiyumvisha uburyo akiri ingaragu.

Damour Selemani benshi baziko yashatse nyamara aracyari umusore
Damour Selemani benshi baziko yashatse nyamara aracyari umusore

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU