Umuhanzi Mugisha Benjamin ukoresha izina rya The Ben agiye kugaruka gutaramira abanyarwanda aho agiye kuhakorera igitaramo gihenze cyiswe “Kwita Izina Gala Dinner” cyateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB).

The Ben azakorera igitaramo gihenze mu mujyi wa Kigali
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yatumiwe mu gitaramo cyo Kwita Izina Gala Night

The Ben ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aherutse kuza mu Rwanda ahakorera ibitaramo binyuranye ndetse ahava akoranye indirimbo zitandukanye n’abahanzi nyarwanda, igitaramo gihenze azakora akaba ari “Kwita Izina Gala Dinner” cyateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB).



Kuri ubu, uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Habibi, Roho yanjye n’izindi agiye kugaruka kuririmba mu gitaramo gikomeye cyiswe “Kwita izina Gala Dinner” gitegurwa n’ikigo cy’igihugu cy’Iterambere( RDB), intego nyamukuru y’iki gitaramo n’ugukusanya amafaranga agamije kwagura ubukerarugendo bw’u Rwanda, kikaba gitegurwa mu gihe abanyarwanda baba bitegura ibirori byo Kwita Amazina abana b’ingagi.

Iki gitaramo The Ben azaririmbamo kwinjira ntago bizaba byoroshye kuko umuntu umwe azishyura amafaranga angana n’ibihumbi 99,600 y’u Rwanda($120), mu gihe ameza(Table) azaba yicayeho abantu 10 itike yayo izaba igura ibihumbi 830,000($1000).

Mu gitaramo cya The Ben, umuntu azishyura ($120), abantu 10 bishyure ($1000).
Mu gitaramo cya The Ben, umuntu umwe azishyura ($120), abantu 10 bishyure ($1000).



Mu mwaka ushize, iki gitaramo cyari kitabiriwe n’umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, Wizkid wafatanyije n’abanyarwanda muri ibi birori byari byabereye muri Kigali Convention Center ku itariki ya 26 Kanama 2016.

Image result for wizkid in Kwita Izina Gala Dinner

Uretse The Ben witegura kuririmbira abanyarwanda, umuhanzi Ngabo Medal uzwi ku izina rya Meddy nawe ari mu myiteguro yo kuza gutaramira mu mujyi wa Kigali aho yatumiwe mu gitaramo cya Mitsig Beer Fest.

Meddy nawe ari mu myiteguro yo kuza gutaramira abanyarwanda
Meddy nawe ari mu myiteguro yo kuza gutaramira abanyarwanda



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU