Inzu itunganya umuziki ya Coke Studio igiye gufungura imiryango mu gihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza guteza imbere muzika ny’Africa.

Coke Studio isanzwe ibarizwa mu gihugu cya Kenya gusa ikorera mu bihugu 10 byo muri Africa, ikaba ikoreramo ibyamamare bikomeye ndetse ijya inatumira abahanzi bakomeye ku isi.



Umuririmbyi Itahiwacu Bruce uzwi ku izina rya Bruce Melodie aherutse kwakira ubutumire bw’iyi Studio, aca agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wa mbere utumiwe muri iyi nzu.

Melodie aherutse kwakira ubutumire bwa Coke Studio
Melodie aherutse kwakira ubutumire bwa Coke Studio

Nyuma yo kwakira ubutumire, Melodie agiye kwifashishwa mu bikorwa byo gufungura ku mugaragaro iyi nzu ya Coke mu gihugu cy’u Rwanda.

Studio ya Coke igiye gufungura imiryango mu gihugu cy'u Rwanda
Studio ya Coke igiye gufungura imiryango mu gihugu cy’u Rwanda




Igitaramo cyo gufungura ku mugaragaro Coke Studio mu Rwanda kizabera Kibagabaga ahazwi nka Beirut kuwa 24 Kanama 2017, kikaba kizaririmbamo Bruce Melodie na Lilian Mbabazi, abantu bazasusurutswa n’aba Djs bakomeye barimo Infinity na Toxxyk.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU