Umuhanzi w’icyamamare muri Africa y’iburasirazuba Shariff Thabeet uzwi ku izina rya Darassa yahuye nuruva gusenya mu gitaramo yaraye akoreye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Kigali Conference & Exhibition Village, KCEV [hahoze hitwa Camp Kigali].

Darassa azwi cyane mu ndirimbo Muziki yakoranye na Ben Pol, Utanipenda yakoranye na Rich Mavoko, Heya Haye ahuriyemo na Mr. Blue n’izindi nyinshi.



Mu gitaramo cy’urubyiruko cyateguwe na Sick City Entertainment cyaraye kibereye mu mahema ya Camp Kigali, uyu muhanzi ibyamubayeho bisa neza nkibyabaye ku bahanzi barimo 2 Face Idibia (2Baba), Chameleone, Radio & Weasel, n’abandi benshi kuko nawe yaririmbiye abantu mbarwa.

Abantu mbarwa nibo bitabiriye igitaramo cya Darassa
Abantu mbarwa nibo bitabiriye igitaramo cya Shariff Thabeet

Mu gitaramo cya Darassa byari byitezwe ko hari buzemo abafana benshi gusa uyu muhanzi habuze gato ngo aririmbire itangazamakuru ryonyine kuko haje abantu batageze mu ijana (100).

Ntago yaciwe intege n'umubare w'abantu kuko yabasusurukije
Ntago yaciwe intege n’umubare w’abantu kuko yabasusurukije
Darassa kandi yavuze ko ari ubwambere aririmbiye abantu bake
Darassa kandi yavuze ko ari ubwambere aririmbiye abantu bake



Abantu bake bari bahari bishimiye kubona Darassa imbona nkubone
Abantu bake bari bahari bishimiye kubona Darassa imbona nkubone

Gusa uyu muraperi nkuko yari yarabisezeranyije itangazamakuru mbere yo kuririmba, Darassa ntago yaciwe intege n’umubare w’abantu kuko yagerageje kuririmba neza, dore ko indirimbo ye Muziki yaririmbye ukabona ko abantu bishimye cyane.

Ntago bimenyerewe cyane ko abahanzi Babura abafana, kuko mu minsi ishize Diamond Platnumz, Mr Eazi babonye abantu Babura aho babakwiza.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU