Indirimbo Despacito ya Luis Fonsi afatanyije na Daddy Yankee yakoze amateka adasanzwe ku rubuga rwa Youtube ica agahigo kari gafitwe n’indirimbo ya Wiz Khalifa afatanyije na Charlie Puth.

Indirimbo Despacito yaririmbwe na Luis Fonsi afatanyije na Daddy Yankee
Indirimbo Despacito yaririmbwe na Luis Fonsi afatanyije na Daddy Yankee

Youtube ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikunzwe cyane ku isi bitewe nuko arirwo rwonyine Wabasha gusangaho amashusho y’indirimbo zinyuranye zo hirya no hino ku isi ndetse rukaba rwishyura n’abahanzi bagize abantu benshi barebeye ibihangano byabo kuri Youtube.



Mu minsi ishize, indirimbo yitwa See You Again ya Wiz Khalifa na Charlie Puth yari yanditse amateka yo kuba indirimbo ya mbere yarebwe cyane kuri uru rubuga dore ko yari ifite miliyari 2 na miliyoni 978, Aho yakurikirwaga na Gangnam ifite miliyari 2 na miliyoni 922 z’abantu bamaze kuyireba kuri Youtube.

Kuri ubu, indirimbo Despacito imaze amezi 8 kuri Youtube yanditse amateka adasanzwe nyuma yo kuzuza miliyari 3, na miliyoni 49 z’abantu bayirebye kuri maze ikuraho See You Again ya Wiz Khalifa imaze nayo kuzuza miliyari 3 z’abantu.

Despacito niyo ndirimbo imaze kurebwa cyane mu mateka ya Youtube
Despacito niyo ndirimbo imaze kurebwa cyane mu mateka ya Youtube

Uru rutonde ntago ruhoraho iteka kuko rugenda ruhinduka bitewe n’uburyo abantu bakunze indirimbo runaka.



Kanda hano Urebe Despacito imaze kurebwa cyane mu mateka ya Youtube



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU