Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na APR Fc Djihad Bizimana kuri ubu yamaze kwerekeza mu gihugu cy’u Budage mu ikipe  Fortuna Düsseldorf aho yagiye mu igeragezwa.



Umukinnyi w’imyaka 23 ukinira ikipe ya APR Fc ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’umukino wahuje ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Uganda Cranes uyu mukinnyi akaba yarahise afata indege yerekeza mu gihugu cy’ubudage aho yagiye mu igeragezwa mu ikipe ya  Fortuna Düsseldorf yo mu cyiciro cya kabiri.



Umutoza w’iyi kipe ya  Fortuna Düsseldorf witwa Friedhelm Funkel ngo yamenye ubuhanga bw’uyu mukinnyi abubwiwe na Antoine Hey utoza utoza ikipe y’igihugu Amavubi,Antoine Hey n’ubundi akaba asanzwe avugwaho gutonesha cyane Djihad Bizimana gusa uyu musore we akaba avuga kobiterwa n’ubuhanga amubonamo kandi akaba amukunda nkuko akunda abandi bakinnyi bose.

Bikaba byari biteganyijwe ko uyu mukinnyi yagombaga gufat indege imwerekeza mu gihugu cya Turukiya aho yari kuhava afata indi ndege imwerekeza mu gihugu cy’u Budage.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU